Ibihugu bya COMESA biriga uko gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba byanozwa

Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango wa COMESA, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, bateraniye mu nama i Kigali, igamije kwiga uko hakoroshywa uburyo bwo kubona ibikoresho byafasha ibihugu koroherwa no gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu buryo bunoze, hagamijwe kunganira amashanyarazi yo ku miyoboro migari ngo agere ku baturage bose.

Gucana amatara yo ku mihanda hifashishijwe imirasire y'izuba ni kimwe mu byifuzo by'ibihugu bya COMESA
Gucana amatara yo ku mihanda hifashishijwe imirasire y’izuba ni kimwe mu byifuzo by’ibihugu bya COMESA

Ibyo bikubiye mu mushinga mugari uterwa inkunga na Banki y’Isi, aho ibihugu bisabwa gushishikariza n’abikorera gushora imari mu bikorwa remezo, iyo Banki ikaba yabafasha kubona inguzanyo kugira ngo babyinjiremo bityo amashanyarazi agere ku baturage benshi, abafashe mu kwiteza imbere.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Fidèle Abimana, avuga ko inama nk’iyi ari ingenzi kuko ifasha ibihugu kongera imbaraga mu mishinga y’ibikorwa remezo by’imirasire y’izuba.

Agira ati “Mu Rwanda hasanzwe hari politiki yo gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kandi hari byinshi byagezweho mu rwego rwo kugeza ku baturage amashanyarazi. Iyi nama rero ni ingenzi kuko ituma dufatanya n’ibindi bihugu, tugahana amakuru kugira ngo tunoze uburyo byakorwaga”.

Ati “Ikigamijwe muri uyu mushinga wiswe ‘Regional Infrastructure Finance Facility’ uterwa inkunga na Banki y’isi, ni ukugira ngo hanozwe ubuziranenge bw’ingufu zituruka mu mirasire y’izuba. Ni umushinga rero ufasha ibihugu bya COMESA n’u Rwanda rurimo, kugira ngo ibikoresho bijyanye n’imirasire y’izuba bigere mu bihugu byose mu buryo bworoshye kandi byujuje ubuziranenge, bivuze ko tugomba kureba no ku buryo bisoreshwa, tukazagera aho dutanga imisoro n’amahoro duhuriyeho”.

Inama yitabiriwe n'impuguke z'ingeri zinyuranye
Inama yitabiriwe n’impuguke z’ingeri zinyuranye

Ku bijyanye n’ubuziranenge nk’uko byagarutsweho muri iyo nama, ngo ni ukureba inganda zizewe ibikoresho biturukamo, kuko ngo hari aho bagiye bagura ibikoresho ntibimare kabiri kandi biba byahenze ibihugu.

Umukozi mu bunyamabanga bukuru bwa COMESA, Amb. Dr Kipyego Cheluget, avuga ko nk’uko ibihugu bya COMESA bihuriye ku isoko mpuzamahanga, ngo bifuza ko no mu rwego rw’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba byaba kimwe, bityo bikorohera buri guhugu gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na COMESA bwerekanye ko hari abigeze gukoresha imirasire y’izuba bakaza kubizinukwa kubera bitakoraga neza, ngo icyabayeho ni uko abo bantu baguze ibikoresho bihendutse ariko bitujuje ubuziranenge, ariyo mpamvu y’iyo nama igamije ko ibihugu byose uko 21 bihuriye muri uwo muryango, byashyira hamwe kugira ngo bibone ibikoresho biramba.

U Rwanda rufite intego y’uko muri 2024, ingo zose zo mu gihugu zizaba zifite amashanyarazi, yaba ayo ku muyoboro mugari, akomoka ku mirasire y’izuba, akomoka kuri nyiramugengeri n’ahandi hashoka, ari yo mpamvu ibizava muri iyi nama ari ingirakamaro kuko byagira uruhare mu kwesa uwo muhigo.

Fidèle Abimana
Fidèle Abimana
Dr Kipyego Cheluget
Dr Kipyego Cheluget
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka