Ibihugu bya CEPGL byanze kwemeza igenamigambi ryarimo gutegurwa
Ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu biyaga bigari (CEPGL) byanze kwemeza igenamigambi ry’imyaka irindwi (2013-2020) ryakozwe na TRANSTEC nyuma yo gusanga ibyo ibi bihugu birambirijeho mu iterambere n’ubukungu bitabonekamo.
Herman Tuyaga umuyobozi w’ubunyamabanga bwa CEPGL yemeza ko icyegeranyo bashyikirijwe basanze kirimo amakosa kandi agomba gusorwa.
Gusa abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Congo bavuga ko icyegeranyo cy’igenamigambi kitahabwa agaciro hashingiwe ku makuru kigaragaza cyane ko hari n’imibare yakoreshejwe itariyo.

Hagendewe kucyegeranyo cyakozwe, amahoro yaboneka muri Congo nyuma y’umwaka wa 2030, abayobozi ba Congo bakavuga ko bacyeneye amahoro n’iterambere bafatanyije n’umuryango wa CEPGL, ikindi banenga ngo n’uko bibanze ku bikorwa byakozwe mu gihe bakwiye kwibanda mu gufasha abaturage bakoresha imipaka mu buhahirane.
Ikigeranyo cy’igenamigambi rya CEPGL 2013-2020 cyatangiye gutegurwa muri Mata 2013 gitewe utwatsi nyuma y’inama eshatu zo kuritegura hamwe n’ingendo zakozwe mu bihugu harebwa ibyakwitabwaho mu kwihutisha iterambere ry’ibihugu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|