Ibihugu bya Afurika byize gukoresha umwimerere wabyo bishingiye kuri Gacaca
Umushakashatsi w’Ikigo cy’igihugu cya Ghana gishinzwe amahoro (KAIPTC), Dr. Festus Aubyn yashyigikiye ko ibihugu bya Afurika bivoma ibisubizo mu mwimerere wabyo, ashingiye kuri Gacaca y’u Rwanda.
Dr. Festus ni umwe mu bahagarariye ibigo bishinzwe amahoro mu bihugu icyenda bya Afurika, bitabiriye inama yo gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu myaka 25 ishize, ikaba yari yatumijwe n’ikigo gishinzwe kwigisha amahoro (Rwanda Peace Academy).
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yagaragarije abitabiriye iyo nama barimo na Dr. Festus, ko uburyo u Rwanda rwahisemo rucira imanza abakoze Jenoside ari bwo bwatanze umusaruro kurusha urukiko mpuzamahanga.
Minisitiri Busingye agaragaza ko inkiko Gacaca zaciye imanza zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi zikabakaba miliyoni ebyiri mu myaka 10 zamaze, mu gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari i Arusha muri Tanzania rwo rutarengeje imanza 80.
Inzego zinyuranye z’u Rwanda zakomeje zisobanurira abayobozi b’ibigo bishinzwe kubaka amahoro mu bihugu bya Afurika izindi gahunda Abanyarwanda bihangiye zirimo iya girinka, imihigo, umuganda, inama z’umushyikirano n’umwiherero, inzego z’abunzi, ubudehe na Rwanda day.
Dr. Festus Aubyn wo muri Ghana yahise agira ati “Umwimerere wa buri gihugu ni wo ukwiye gukoreshwa mu kwishakira ibisubizo. Tugomba gushingira ku byo dufite aho guhora duhanze amaso amahanga.
“U Rwanda rwerekanye ibintu by’ingenzi rwagezeho muri iyi myaka ishize bishobora kwigisha Abanyafurika. Nk’inkiko gacaca ni agashya mu kwishakamo ibisubizo, ibyo bikwiye gushimangirwa, kuvugururwa no gushyigikirwa ndetse bigahererekanywa no mu bindi bihugu bya Afurika”.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi wari mu batanze ikiganiro muri iyi nama, avuga ko uwo mwimerere w’u Rwanda wagombye gutangira kugurishwa mu bindi bihugu bya Afurika bigishakira ibisubizo hanze y’uyu mugabane.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), ni rumwe mu bigo by’ingenzi byatumiwe muri iyi nama, kugira ngo rushake ingamba zafasha kubaka amahoro arambye.
Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr. Usta Kayitesi avuga ko abayobozi muri iki gihugu basobanukiwe ibishobora kubaka amahoro arambye, nko guharanira ubumwe bw’abenegihugu no kubazanya buri wese ibyo akora.
Dr. Kayitesi agira ati “Inkingi y’imitangire ya serivisi iracyafite intege nke, ni nayo mpamvu abadashoboye gutanga serivisi neza aho bishoboka bava mu kazi”.
Ibihugu icyenda byasangiye ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwishakira ibisubizo birimo Ghana, Cameroon, Ethiopia, Kenya, Mali, Nigeria, Zimbabwe, Sudani y’Epfo ndetse n’u Rwanda rwari ruhafite abahagarariye inzego zitandukanye za Leta n’izigenga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|