Ibihugu bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi - Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakurana indangagaciro zikwiye kuranga umuntu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 muri Kigali Convention Centre mu nama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana harimo gusoma, kwandika no kubara, butangirwa mu mashuri abanza.
Iyi nama yiswe “Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)” yitabiriwe n’abarenga 500 bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uburezi muri Afurika.
Madamu Jeannette Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yabagaragarije ko umwana akwiye guhabwa byose bikubiyemo uburere n’ubumenyi bikamufasha gukurana indagaciro.
Yagize ati “Abana bacu baba ahantu hadatuma umuntu akurana indangagaciro z’ibanze zirimo kugira ubumuntu, impuhwe, kubaha, kwihangana, ubunyangamugayo no gukorera hamwe binyuze mu burezi bw’ibanze.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba abana benshi bo mu bihugu byinshi bya Afurika bakura batazi gusoma neza, kwandika neza cyangwa kubara.
Ati “Gusoma no kumva inyandiko yoroshye, biracyari ikibazo cyugarije abana 9 mu 10 bafite imyaka iri munsi ya 20 bo mu bihugu byinshi bya Afurika. Iki ni ikibazo gikomeye, reka tugabanye abana badashobora gusoma neza, kwandika neza no kubara neza.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya FLEX 2024 nk’imwe mu zihuriza hamwe abahanga n’abafite uruhare mu iterambere ry’uburezi muri Afurika.
Ati “Nizera ko urwego rw’abayobozi bakuru mu burezi, inzobere mu bijyanye n’imari muri Afurika, bakwiye gushimirwa ku bw’uruhare rwabo mu gutanga ubumenyi ndetse n’ubuhanga badusangiza.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa guha umwihariko uburezi muri Afurika, bugashorwamo imari ihagije kuko uwubatse uburezi aba ari kubaka amahoro.
Ati “Bivugwa ko uburezi bwubaka kwigirira icyizere, kwigirira icyizere bikubaka icyizere n’icyizere kikubaka amahoro. Ku Rwanda, amahoro azahora ari yo ntego nyamukuru, rero kuri twe, gushora imari mu burezi ni ibintu by’ibanze.”
Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri, bikaba bigaragazwa nk’urubuga rwo gusangira amakuru n’ubumenyi muri uru rwego, uko ruhagaze ku Mugabane wa Afurika cyane cyane hibandwa ku burezi bw’ibanze.
Ibi kandi biri mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’ibanze ku mugabane wose. By’umwihariko uyu mwaka ibiganiro biri kwibanda ku gushyiraho ingamba zigamije gukemura ibibazo biri mu burezi aho usanga muri Afurika, abana bagera kuri 90% badashobora gusoma ngo basobanukirwe n’ibyo basomye. Iyi nama rero iriga kureba icyakorwa mu rwego rwo kuziba iki cyuho.
Muri ibi biganiro u Rwanda rwasangije ibindi bihugu ubunararibonye mu iterambere ryarwo mu kuzamura umusaruro w’imyigishirize.
Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), u Rwanda rufite intego yo kongera umubare w’abanyeshuri binjira mu burezi bw’ibanze bavuye kuri 39 ku ijana ukagera kuri 65 ku ijana.
Mu myaka itanu iri imbere, Igihugu gifite gahunda yo gukuraho burundu gahunda yo kwiga igice cy’umunsi mu mashuri abanza mu Rwanda. Icyo gihe abanyeshuri bazajya biga umunsi wose, mwarimu yigishe abana bake ashoboye gukurikirana mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ohereza igitekerezo
|