Ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru byifatanyije n’u Rwanda muri gahunda ya Gerayo Amahoro
Abayobozi baturutse mu bihugu bitandatu bigize Umuhora wa Ruguru ari byo u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze iminsi itatu bakora ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu Ntara zitandukanye mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe tariki ya 23 Nzeri 2024, n’Umuryango uhuza ibihugu bigize umuhora wa ruguru ushinzwe ubwikorezi (Northern Corridor Transit and Transport Coordination Authority - NCTTCA), muri gahunda y’icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, hagamijwe guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda cyane cyane abamotari n’abanyamaguru.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi avuga ko ubu bukangurambaga buzakorerwa mu bice bitandukanye by’Igihugu mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Gerayo Amahoro.
Ati “Iyi gahunda igamije kwibutsa abakoresha umuhanda kuwugendamo mu buryo butekanye, kwita ku binyabiziga byabo no kumva uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda zituruka ku kutubahiriza amategeko y’umuhanda kuko byagaragaye mu bugenzuzi bukorwa ko 80% by’impanuka zibera mu Rwanda ziterwa n’imyitwarire mibi ikorwa n’abatwara ibinyabiziga”.
SP Kayigi avuga ko gahunda ya Gerayo Amahoro izakomeza kwigishwa kugira ngo impanuka zikomeze kugabanuka.
SP Kayigi avuga ko nubwo impanuka zo mu muhanda zagabanutse, hari abakihaburira ubuzima bitewe n’abakoresha umuhanda batubahiriza amabwiriza barimo n’abamotari.
Ati: “Dukeneye ko mu muhanda, yaba abashoferi, abamotari, abatwara amagare n’abanyamaguru bubaha uburenganzira n’amategeko y’umuhanda bikaba amahitamo n’umuco ku buryo nta muntu n’umwe ukwiye gutakaza ubuzima.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Abimana Fidèle, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubu bukangurambaga, yashimiye ubuyobozi bw’umuhora wa ruguru bwateguye iki gikorwa, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga muri gahunda zigamije gukumira impanuka, zirimo n’ubufatanye n’ibihugu bigize uyu muhora, by’umwihariko na byo bikigira ku Rwanda gahunda ya Gerayo Amahoro kuko yatanze umusaruro mu Rwanda.
Yagize ati “Byabafasha kuko gahunda ya Gerayo Amahoro yahinduye imyitwarire yaba iyerekeranye n’uko abashoferi bitwararika mu gutwara ibinyabiziga, n’abagenzi muri rusange, ibyo byagabanyije ku buryo bufatika impanuka. Muzi ibyabaga cyane cyane mu minsi mikuru kuri za Noheli n’Ubunani wumvaga imodoka zamaze abantu, mu nzira n’ahandi henshi humvikanaga impanuka. Muzi gahunda twakoze zijyanye no gushyiraho uburyo bwo kugabanya umuvuduko mu mihanda, ibyo byose byagiye bigabanya impanuka zo mu muhanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuhora wa Ruguru, Dr. John Deng Diar Diing, yavuze ko intego y’ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ari ukugira ngo ibi bihugu bigize uyu muryango bigabanye impanuka ku kigero cyo hejuru.
Dr. Deng yavuze ko kugira ngo u Rwanda rube ari rwo rufite impanuka nkeya, ari uko rwashyizeho amategeko kandi rukayakurikirana, akubahirizwa kuruta ibindi bihugu byose bagiyemo.
Ati “Turasaba ibihugu bigize umuhora wa ruguru ko byakwigira ku Rwanda bigakumira izo mpanuka hubahirizwa gahunda ya Gerayo Amahoro”.
Umuhora wa Ruguru uhuza ibihugu bitandatu ari byo, u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inzira y’ubucuruzi ihuza ibihugu byo mu Karere bidakora ku Nyanja binyuze ku cyambu cya Mombasa.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Tekereza umutekano, ufate umwanya wo kuruhuka, ugere iyo ujya uri muzima. Gerayo Amahoro’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|