Ibihugu bigifite impunzi z’Abanyarwanda birasabwa kuzishishikariza gutaha

Mu nama yabereye i Jeneve mu Busuwisi kuwa 9 Ukuboza 2011, yasabye ibihugu bigifite impuzi z’Abanyarwanda kurushaho gushyira imbaraga ku gushishikariza gutaha ku bushake.

Iyi nama yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yari mu rwego rwo kuganira ku mahame ajyanye no kurangiza ibibazo by impunzi z’Abanyarwanda.

Muri iyo nama harebwe inzitizi zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ajyanye no kurangiza ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda. Iyo nama yashyizeho umurongo njyenderwaho ku bijyanye no kubahiriza, gutangaza no gushyira rmu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda.

UNHCR ubu irimo gutegura gutanga amabwiriza ku bihugu kugira ngo bizatangaze icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi rusange ku banyarwanda nk’uko byanzuwe.

Inama ya 62 ya komite nyobozi ya UNHCR yabaye mu kwezi k’Ukwakira 2011 yanzuye ko hazabaho gutangaza ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda tariki ya 31 Ukuboza 2011 ari nabwo iki cyemezo kizatangaira gushyirwa mu bikorwa.

Intumwa z’u Rwanda muri iyo nama zari ziyobowe na Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, Generali Marcel Gatsinzi, harimo umunyabanga nshingwabikorwa wa Leta mu kanama ngishwanama ku miyoborere , Prof.Shyaka Anastase, ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye, akaba anahagarariye n’inyungu z’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga, Solina Nyirahabimana na Fatuma Ndangiza wari ambassaderi y’ u Rwanda muri Tanzaniya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka