Ibihe by’Amateka n’Umurage w’Ubuyobozi bwa Paul Kagame

Mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu, kongera gutorwa n’ibirori byo kurahira kwe, benshi babihuza n’ibimaze kugerwaho n’impinduka mu iterambere ry’impande zitandukanye z’Igihugu.

Amateka ya Perezida Kagame afite isoko mu mateka yo kuva mu 1987, ubwo we n’abandi babanaga mu buzima bw’ubuhunzi mu Gihugu cya Uganda, bashingaga umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame akaba yari mu b’imbere muri FPR, uyu mutwe wa Politiki ukaba ari na wo watangiye kuganirirwamo uko impunzi zari mu mahanga zitahuka.

Perezida Kagame ashimirwa uruhare rwe mu kubaka ubushobozi bw'Igisirikare cy'u Rwanda
Perezida Kagame ashimirwa uruhare rwe mu kubaka ubushobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwana rumaze kubohorwa, Perezida Kagame yakomeje kuba mu batekerereza Igihugu uko u Rwanda rwakongera kwiyubaka. Uyu munsi Sitade Amahoro yakiriye ibirori byo kurahira kwe, ni gihamya cy’uko u Rwanda rumaze gutera imbere dore ko yavuguruwe ikuzura itwaye abarirwa muri Miliyali 200 Frw.

Mu myaka 30 ishize Sitade Amahoro yari inkambi y’impunzi z’Abatutsi bari barahungiyemo, ariko uyu munsi ni ikimenyetso ntakuka cy’iterambere ry’u Rwanda, gihamya uko Igihugu cyiyubatse kandi kinatanga icyizere cyo gukomeza gutera imbere k’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Uko Stade Amahoro yagaragaraga mu 1994 n'uko igaragara ubu ubwabyo bitaga ubutumwa bw'aho Igihugu cyavuye n'aho kigeze
Uko Stade Amahoro yagaragaraga mu 1994 n’uko igaragara ubu ubwabyo bitaga ubutumwa bw’aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze
Muri Stade Amahoro ubwo haberagamo umuhango w'irahira rya Perezida Kagame
Muri Stade Amahoro ubwo haberagamo umuhango w’irahira rya Perezida Kagame

Ahereye ku rugero rw’iwabo, umusesenguzi Ignatius Kabagambe asanga hari byinshi byakozwe bigaragaza iterambere u Rwanda rugezeho, kubera imiyoborere ya Perezida Kagame, ku buryo we n’umuryango we babona ejo habo hazaba heza ndetse ko u Rwanda ari Igihugu gitanga icyizere ku bato n’uko bazagira imibereho myiza mu gihe kizaza.

Agira ati, “Ababyiruka biragaragara ko bazagira Igihugu cyiza kubera imiyoborere myiza yazanye impinduka mu buzima bw’abaturage, natwe abakuru twishimira kuba tubona imbuto nziza yabibwe igatuma impinduka nziza zikomeza kwigaragaza, kubera imiyoborere ya Perezida Kagame”.

Kabagambe avuga ko akiri umuhungu muto nko mu myaka itanu cyangwa irindwi ubwo hari mu myaka ya za 1970, yari mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda, aho akaba yarahagiriye amahirwe yo gukubita amaso Paul Kagame na we wari ugimbutse, wagaragaraga nk’umuntu n’ubundi utandukanye n’abandi bari mu kigero kimwe.

Abamenye Kagame mu myaka yo hambere bavuga ko yagaragazaga ibitekerezo biri ku rwego rwo hejuru
Abamenye Kagame mu myaka yo hambere bavuga ko yagaragazaga ibitekerezo biri ku rwego rwo hejuru

Avuga ko nyuma yaho muri za 1985 yongeye kubona Kagame icyo gihe yari mu basirikare bakuru bari bamaze kwinjira mu mutwe w’ingabo zaharaniraga kubohora Uganda (NRA), icyo gihe Kabagambe yari mu mashuri yisumbuye.

Agira ati “Icyo gihe Kagame yari mu ngabo za Uganda, ndibuka ko namubonye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice by’ahitwa Boma, icyo gihe ari mu basirikare bagaragazaga umurava mu kazi ke ku buryo imyitwarire ye yanteye kumutekerezaho cyane uko yitwaraga neza na n’ubu mbibona nk’ibiri kuba”.

Mu 1987 nibwo Kagame yahawe ipeti rya Major mu ngabo za Uganda. Icyo gihe yatangiye ubuzima bushya bwo kuva mu ngabo zari inyeshyamba, ahubwo aba umwe mu bayobozi bo mu ngabo za Uganda nk’umusirikare w’icyitegererezo. Icyo gihe u Rwanda rwari ruri hafi yo kugwa mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yategurwaga n’ubuyobozi bubi bwa Perezida Habyarimana, yaje no guhagarikwa n’ubundi na Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye.

Inyubako ya Kigali Convention Centre ni umwe mu mishinga ihenze yazamuye agaciro k'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga
Inyubako ya Kigali Convention Centre ni umwe mu mishinga ihenze yazamuye agaciro k’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Kabagambe avuga ko mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n’imibereho itoroshye kubera ko u Rwanda rwari rumaze gushegeshwa na Jenoside, gusa ntibyatinze kuko kubera imiyoborere ya Perezida Kagame, hanabayeho iterambere rikomeye.

Ntawashidikanya ko kurahira kwa Perezida Kagame uyu munsi muri Sitade Amahoro, ari indi sura nshya u Rwanda rwerekejemo mu ruhando mpuzamahanga ruyobowe na Perezida Kagame.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yatangaje ko iyi manda nshya ari iyo gukora cyane kugira ngo Abanyarwanda bagere ku bindi byinshi byiza mu myaka iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka