Ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bishobora kwiyongera

Polisi y’u Rwanda ivuga ko bikomeje kugaragara ko hari abantu benshi badohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bityo ko ibihano byari bisanzwe bishobora kwiyongera niba batisubiyeho.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Ibyo kudohoka kuri ayo mabwiriza, abantu ahanini barabiterwa n’uko imibare y’abandura yagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere, cyane ko n’imirimo myinshi yari yarafunzwe mu rwego rwo kwirinda ubu yasubukuwe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi kiri mu gihugu hose bityo ko nta kwirara kwagombye kubaho.

Agira ati “Turasaba Abaturarwanda kumva ko icyorezo kigihari, mugize iminsi mwumva abanduye i Musanze, i Nyagatare, mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, bivuze ko icyorezo kiri hirya no hino mu gihugu. Kubera ko serivisi nyinshi zagiye zifungurwa, umuntu umwe wanduye ashobora guteza ibyago byo kwandura abandi benshi”.

Ati “Abantu rero ntibakwiye kudohoka ahubwo ni bwo bakwiye gufata ingamba zikomeye zo kwirinda kugira ngo intambwe twateye tujya imbere itazakurikirwa no gutera nyinshi tugaruka inyuma. Dutangira guma mu rugo imibare y’abandura yari myinshi ariko ubu yaragabanutse ari bwo abantu bashaka kuvuga ko byarangiye, ntabwo byarangiye, abantu bakomeze kwirinda kandi ntituzareka no guhana abarenga ku mabwiriza”.

Nubwo CP Kabera atavuga igihe kongera ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bizatangira gushyirwa mu bikorwa, iyo gahunda ngo irahari kuko abantu bakomeje kwirara bakora ibitemewe.

Ati “Haracyari abantu bafatwa bacuze umugambi wo kunywa inzoga, umuntu agafata abantu akabashyira mu nzu agakinga bakanywa inzoga, hagira abaza kureba ibihabera ukabakingirana. Warangiza ukabaha imfunguzo ngo inzego z’ubuyobozi niziza bajye mu byumba bifungirane, byumvikane ko bikomeje gutyo, abantu badohoka ku kubahiriza amabwiriza, ibihano bizongerwa”.

CP Kabera avuga kandi ko abantu bafite inshingano zo kwirinda no kurinda bagenzi babo, akanagira inama muri rusange Abanyarwanda yo gukomeza kwirinda kuko bose bazi uko iyo ndwara yirindwa.

Ati “Icya mbere ni uko abantu bamenya ko Covid-19 igihari, icya kabiri ni uko buri wese azi uko yirindwa bityo yirinde, icya gatatu ni uko abashinzwe kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa bahari. Umuntu rero uzandura icyo cyorezo nta rwitwazo afite, umuntu uzafatwa agahanwa nta rwitwazo afite, bityo rero buri muntu yumve ko kwirinda ari inshingano ye”.

Kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2020, mu Rwanda abamaze kwandura Covi-19 ni abantu 5,262 barimo 20 banduye kuri uwo munsi. Abakize icyo cyorezo ni 4,967 bangana na 97%, abishwe na cyo ni 40 mu gihe abakirwaye barimo kwitabwaho ari 255.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka