Ibigo byaka ruswa cyane byashyizwe ahagaragara

Urwego rwa Police rushinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, Ikigo cy’Igihugu Gikwirakwiza Amashanyarazi (REG) n’igishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ni byo bigo bya leta biza ku mwanya wa mbere mu kwaka ruswa.

Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda ‘Rwanda Bribery Index’ (RBI) bukorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda (T.I Rwanda). Ni raporo ngarukamwaka imurikwa na T.I Rwanda, igamije kugaragaza uko ikibazo cya ruswa giteye mu Rwanda, ibiyiganishaho n’urwego igezeho mu gihugu.

Iyo raporo ireba ibigo n’imiryango bitandukanye bishobora kugwa mu mutego wa ruswa kurusha ibindi, ikareba ingaruka za ruswa ku mitangire ya serivisi mu Rwanda, ndetse igakusanya n’amakuru arebana n’ingano ya ruswa zitangwa n’Abaturarwanda igihe barimo gushaka serivisi runaka.

Raporo ya T.I Rwanda ya 2022 yashyize ahagaragara amakuru ashingiye ku bimenyetso bitandukanye birimo ruswa zatanzwe mu bakora ubucuruzi, n’umubare w’abantu basabwe gutanga ruswa bayisabwe n’abayobozi mu gihe cy’amezi 12 ashize.

Iyo raporo yifashishije ibibazo byanditse kugira ngo haboneke amakuru afatika kuri ruswa zatanzwe; inakoresha uburyo bw’ibibazo by’imbonankubone (interviews) kugira ngo haboneke andi makuru yunganira aya mbere, n’ubuhamya bwatanzwe n’abantu basabwe gutanga ruswa.

Nk’uko raporo ya T.I Rwanda ibigaragaza, traffic police ni yo iza imbere mu bigo bya leta mu kwaka ruswa nyinshi ugabanyije n’umubare w’abaturage bafite aho bahuriye na serivisi zayo.

Kuri iyi ngingo, raporo yerekanye ko 16.4% by’abaturage bagize aho bahurira na traffic police muri serivisi runaka basabwe gutanga ruswa, mu gihe inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ari iza kabiri mu kwaka ruswa (10.6%), ikigo REG kiri ku mwanya wa gatatu (10.4%) naho Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC) kikaza ku mwanya wa kane mu gusaba ruswa (10.2%).

Raporo yanatanze ingero za ruswa zatanzwe muri uyu mwaka harimo n’izireba ibigo runaka bya leta.

T.I Rwanda yatanze urugero rw’ibyabaye mu karere ka Musanze aho abatekinisiye ba REG basabye abaturage ruswa ziri hagati ya 2000 na 5000FRW kugira ngo babashe guhabwa mubazi z’amashanyarazi, kandi ubundi zitangirwa Ubuntu.

Raporo ikomeza ivuga ko mu buhamya bwakusanyijwe mu gihugu hose, abaturage bemeza ko baha ruswa abatekinisiye ba WASAC kugira ngo babashe guhabwa izindi mubazi z’amazi mu ngo zabo.

Mu bucukumbuzi bwayo kandi, Transparency International Rwanda yamenye ko abakiliya ba WASAC batinda kugerezwa amazi mu ngo no gusanirwa ibikoresho byangiritse, ibyo bikaba intandaro yo gutanga ruswa kugira ngo bihutishirizwe ibyo bakeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka