Ibigo bya WASAC na RURA byahawe abayobozi bashya

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

Dr. Ernest Nsabimana yagizwe Umuyobozi Mukuru (Director General) mu rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), akaba yasimbuye Lt Col Patrick Nyirishema wayoboraga RURA.

Eng. Aimé Muzola wayoboraga ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) na we yasimbuwe na Alfred Dusenge Byigero.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Félix Nshimyumuremyi wagizwe Umuyobozi Mukuru, naho Noël Nsanzineza agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (Rwanda Housing Authority).

Urutonde rw’abandi bayobozi bashyizwe mu myanya ndetse n’imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020 wabisanga HANO .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Alfred ni umugabo w’ inararibonye kandi ushishoza.abatamuzi bazamenye ibyo yagezeho muri Rura.afite personality .yagombye kuzatanga umusaruro mu kigo gishya yahawe kuyobora.

Ahimana yanditse ku itariki ya: 16-12-2020  →  Musubize

twizereko Dr. Ernest Nsabimana atazadukamura nka nyirishema ahoyaratugeze

dodosi yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

ariko abatega yaradukamuye kweri!!!!!!!!!!!!!

dodosi yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

aha nyirima c yavmwo ra?

ddddd yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Umuyobozi mushya bahaye kuyobora wasac nabanze atabare akagari ka mbugangari mu murenge wa Gisenyi Akarere ka rubavu, aho bamaze ibyumweru birenga bibiri batabona Amazi, kuburyo n’abana bajya kwiga badakarabye, n’ikibababaje Bari basigaye bankwa ayo barekaga ku bigega none n’imvura ntikigwa ngo nareke, abaturage bafite impungenge kubera kubura Amazi ariyo ntandaro ya coronavirus iri gukwira i rubavu cyane ahegereye umupaka nka Mbugangari, ang. Azagere kw’isoko no ku kigo Nderabuzima arebe mu bigega by’amazi byakamye kera, umuyobozi natabare abaturage batamarwa na covid19

FIFI yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Bjr , nishimiye umuyobozi mushya wa WASAC , Dr ngwino ukemure ibyari byaransniranye muri iki kigo, rwose service za WASAC zari mbi cyane , twizereko mufatira urugero kiri REG !

Kalibu Sana Dr.

Kwizeea yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka