Ibigo biteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi byashimiwe

Urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO) hamwe n’Urugaga rw’Ubikorera mu Rwanda (PSF), ku bufatanye n’izindi nzego zirimo imiryango mpuzamahanga, batanze ibirango by’ishimwe ku bigo bya Leta n’iby’abikorera birusha ibindi kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abakozi mu kazi.

Hashimiwe ibigo bihiga ibindi mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi
Hashimiwe ibigo bihiga ibindi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi

Ibigo byashimiwe byabanje gushyirwa mu byiciro bitatu bitewe n’urwego bigezeho mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abakozi babikorera.

Mu cyiciro cya mbere cy’indashyikirwa cyahembwe ikirango kiriho zahabu (Gold Seal) harimo Ikinyamakuru The New Times, Vivo Energy Rwanda, Kitabi Tea Company, Sosiyete itwara abantu ya RITCO, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Akagera Coffee Project na Masaka Farm.

Mu cyiciro cya kabiri cyahembwe ikirango cy’ifeza (Silver Seal) hari Nyamurinda Coffee Growers na Afri-Foods Ltd. Icyiciro cya gatatu cyahembwe ikirango cy’umuringa (Bronze Seal) kirimo 1000 Hills Products Rwanda, Tropi Wanda na Virunga Biotech.

RDB yashimiwe ibikorwa by'indashyikirwa ku kwimakaza ihame ry'uburinganire
RDB yashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa ku kwimakaza ihame ry’uburinganire

Mu makuru Abayobozi b’ibi bigo bagiye baha GMO na PSF, hari ukuba bagaragaza uburyo bita by’umwihariko ku bakozi b’abagore batwite n’ababyaye, uburyo barwanya amagambo n’imyifatire isa n’ihohoterwa mu kazi rishingiye ku gitsina, ndetse hakaba n’abagera ubwo bashyiraho ishami rishinzwe uburinganire muri ibyo bigo.

Hari n’ibigo byahawe ibyemezo by’ishimwe bitewe n’intambwe byateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, birimo Aviation Travel and Logistics Ltd, Stafford Coffee Breweries, Ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali, Silverback Tea Company Ltd, The Wood Foundation Africa, Aux Delices Honey Ltd na Proxi Fresh Rwanda Ltd.

GMO hamwe n’Ikigo gitsura Ubuziranenge mu Rwanda (RSB) bivuga ko iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2017 izahinduka iyo gutanga ikirango cy’ubuziranenge ku bigo byateje imbere uburinganire mu kazi, kuva mu mwaka utaha wa 2025.

Uyu muhango ngarukamwaka umaze kuzamo abafatanyabikorwa barimo Amashami y’Umuryango w’Abibumbye nk’iryita ku Iterambere (UNDP), iryita ku buringanire n’iterambere ry’Umugore (UN Women) hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB).

Ni gahunda ishyigikiwe kandi n’Imishinga ibiri iterwa inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID), ari yo USAID Feed The Future Kungahara Wagura Amasoko na USAID Feed The Future Hanga Akazi, binyuze muri gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu bigo by’abikorera (Gender Equality Seal Certification Programme).

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, witabiriye umuhango wo gutanga ibirango by’ishimiwe ry’uburinganire kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye byagaragaye muri ibyo bigo budasanzwe.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine

Dr Uwamariya yagize ati: "By’umwihariko ibigo bito n’ibiciriritse mwakoze ibidasanzwe, kandi ni ubwa mbere mwari mwinjiye muri iyi porogaramu, mukomereze ku byo mwakoze.”

Umugenzuzi Mukuru muri GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko bashimiye ibigo ko ihame ry’Uburinganire mu kazi ari ryo ryabafashije kugera ku ntsinzi mu bucuruzi.

Gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego z’abikorera yatangijwe mu mwaka wa 2017, ikaba ikomeje kwiyongeraho abandi bafatanyabikorwa.

Mu mwaka ushize wa 2023, USAID yinjiye muri iyi gahunda mu rwego rwo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), aho ibigo icyenda biri muri icyo cyiciro na byo bimaze guhabwa ibyemezo by’ishimwe kubera kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine
Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine

Kuva mu mwaka wa 2017 iyi gahunda yatangira, ibigo 54 byayinjiyemo, 30 muri byo bikaba byarashimiwe kubera uruhare rudasanzwe byagize mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu kazi.

Muri byo, ibya Leta byahembwe ni RDB, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)

Ikigo RSB kivuga ko ikirango cy’ubuziranenge mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Standard), cyagiyeho mu mwaka ushize wa 2023, kikaba kizatangira gutangwa mu mwaka utaha wa 2025.

Ibigo 19 by'abikorera na kimwe cya Leta byashimiwe uruhare byagize mu kwimakaza ihame ry'uburinganire
Ibigo 19 by’abikorera na kimwe cya Leta byashimiwe uruhare byagize mu kwimakaza ihame ry’uburinganire
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo by'ishimwe ku bigo byubahiriza uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo by’ishimwe ku bigo byubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka