Ibiganiro mu muryango bidaheza abana ni byo bizabarinda ihohoterwa - MIGEPROF

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Umutoni Alice, arasaba abagize umuryango kwimika ibiganiro bidaheza abana, kuko aribo bazi ibibabangamiye bifuza gufashwa kunyuramo.”

Basanga ibiganiro mu muryango bidaheza abana ari byo bizabarinda ihohoterwa
Basanga ibiganiro mu muryango bidaheza abana ari byo bizabarinda ihohoterwa

Yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafite aho bahuriye no gukumira ihohoterwa cyane irikorerwa abana, ahagaragajwe inyigo ntoya, ku burezi bujyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu Karere ka Nyagatare.

Avuga ko umuryango ari wo gicumbi cy’imbaga y’Abanyarwanda, utarinzwe wasenyuka bityo kugira ngo utere imbere byuzuye wakarinzwe imbogamizi zose zishobora gutuma hagaragara icyuho, gishobora kubangamira iterambere ryawo.

Mu bibazo bikiwugaragaramo harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomoka ku makimbirane, kandi iyo ayo makimbirane ahari bigira ingaruka nyinshi ku bana, harimo n’inda ziterwa abangavu.

Ati “Umuryango ufite amakimbirane ntabwo uba ucyicara ngo uganire. Uburyo bwiza ni uko wa muryango shingiro wakwicaye ukaganira ku makimbirane bafite ariko bakagira n’umwanya wo kuganira bateganyiriza ejo hazaza heza h’abana babo.”

Akomeza agira ati “Mu mwanya wo kuganira ntabwo bagakwiye kwibagirwa abana, kubera ijwi ryabo riba rikenewe ndetse ni bo baba bazi ibyo bahura nabyo n’uburyo bifuzamo umubyeyi abashyigikira mu kubinyuramo.”

Mu nyigo yakozwe mu Karere ka Nyagatare muri uyu mwaka wa 2023, n’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umugore n’umukobwa (Empower Rwanda), iyi nyigo ku burezi bw’ubuzima bw’imyororokere yakozwe hagamijwe kureba uko imfashanyigisho yakozwe na REB ndetse UNFPA, ishyirwa mu bikorwa.

Jean Claude Nkurikiye, umukozi w’uyu muryango, avuga ko mu babajijwe bose 189 mu bigo by’amashuri ndetse n’abafite aho bahuriye n’uburezi n’ubuzima, hagaragaye ikibazo ku bumenyi mu barimu bigisha ku buzima bw’imyororokere, kuba nta mfashanyigisho ndetse n’imyumvire ya bamwe mu barezi bumva ko batakwigisha iri somo.

Agira ati “Hari n’imyemerere cyangwa imyizerere y’abarimu, ajya kuvuga ku buzima bw’imyororokere imbere ye hakabanza imyemerere n’imyizerere, kuruta ko byaba isomo no kuba ari mwarimu. Ibyo bituma uburyo bwo kubyigisha bugorana.”

Ikindi hanze y’amashuri ngo urubyiruko ntirubona ayo masomo, kuko ntawe ufite inshingano zo kuyabaha.

Aha akaba yashimangiye ko abafatanyabikorwa b’Akarere barebwa no gukumira ihohoterwa bakwiye guhuza imbaraga bakagera ku rubyiruko rwinshi.

Providence Abahuje, umwe mu rubyiruko, avuga ko kuba urubyiruko rutibira ibigo byarugenewe ari ukutagira amakuru.

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye

Ikindi ariko ngo hari n’abatinya kwitabira kwaka izo serivisi ku rwego rubegereye, kubera gutinya ko amakuru yaruturutseho yashyirwa hanze.

Yagize “Umujyanama w’ubuzima ashobora kuba akuzi cyangwa aziranye n’ababyeyi bawe rimwe na rimwe ugatinya ko yakuvamo, ariko bashyizeho abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko benshi babegera batishisha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwo busaba abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ihohotera, kurushaho kwegera imiryango ikaba ari yo yigisha abana ubuzima bw’imyororokere, kuko hari abatabifiteho ubumenyi ndetse n’abazitirwa n’umuco, nk’uko byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2023, mu nama yavugaga ku gukumira ihohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka