Ibicuruzwa biva muri Uganda ntibicyinjira cyane n’ubwo umupaka ufunguye

Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe, ibicuruzwa ngo ntibiza neza kubera ko bigera mu Rwanda bihenze.

Ibicuruzwa biva muri Uganda ngo ntibicyitabirwa cyane kuko bisigaye biza bihenze
Ibicuruzwa biva muri Uganda ngo ntibicyitabirwa cyane kuko bisigaye biza bihenze

Mbere y’umwaka wa 2017 umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda utarazamo agatotsi, abaturage ba Nyagatare ahanini bakoreshaga ibicuruzwa bituruka muri Uganda cyane isabune, amavuta yo guteka n’ayo kwisiga ndetse na kawunga.

Umubano umaze kuba mubi, Igihugu cyishatsemo ibisubizo, abaturage bamenyera gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2022, ubwo umubano wongeraga kuba mwiza, ibicuruzwa bituruka mu Gihugu cya Uganda ntibyongeye kwiganza mu Rwanda nk’uko byahoze, cyane mu Turere twegereye imipaka.

Umushoferi witwa Wishima Hamidu, waganiriye na Kigali Today ari ku mupaka wa Kagitumba yerekeza Uganda, yavuze ko we atwarayo imyaka ariko agarukira aho kuko ibiciro asangayo atazana ibintu mu Rwanda ngo bigurwe.

Ati “Urebye imyaka hariya irahenze, ni yo mpamvu nyikura inaha nkayitwarayo. Ibiciro byabo biri hejuru ugereranyije na hano mu Rwanda. Iyo maze gupakurura ngarukira aho kuko ibyo nazana byaba bihenze kurusha ibyo byasanga hano.”

Umucuruzi mu Karere ka Nyagatare utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko batagishishikajwe no kuzana ibicuruzwa bya Uganda kuko ibyinshi bihari mu Rwanda.

Agira ati “Twazanaga kawunga none hano Nyagatare hari uruganda rwayo, inganda zikora kawunga kandi nziza zirahari ku bwinshi. Isabune zirahari nyinshi kimwe n’amavuta yo kwisiga, sintekereza ko tubizanye byaba bidahenze cyane.”

Avuga ko izamuka ry’ibiciro ku Isi bitabashobokera kuzana ibicuruzwa bivuye hanze, kuko byahenda cyane hiyongereyeho imisoro.

Atanga ingero ku bicuruzwa afite aho yemeza ko ibyo yakuye muri Uganda bitagenda, ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko ryo mu Rwanda.

Ati “Nazanye Novida ngo ndebe uko bigenda, naraziranguje hasigara ikarito imwe ariko nyimaranye ukwezi kurenga, impamvu ni uko agacupa kamwe kagura 1,000 mu gihe Malt igura 800. Amavuta yo kwisiga ayacu agura 1,300 icupa rimwe mu gihe irya Movit rigura 2,000. Urumva ko umuturage atagura ibya menshi hari ibya macye.”

Yifuza ko bishoboka haboneka inganda nyinshi mu Rwanda, ku buryo batakongera gukoresha ibituruka hanze kuko biza bihenze, ahubwo iby’u Rwanda bikaba aribyo bijya hanze yarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka