Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 13.7% muri Kamena 2022

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13.7% muri Kamena 2022 ugereranyije na Kamena 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13.7% mu kwezi kwa Kamena 2022 ugereranyije na Kamena 2021. Ni mu gihe ibiciro muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 12.6%.

Muri Kamena 2022, bisobanurwa ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25.1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 11.5% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 14.3%.

Icyo cyegeranyo ngarukamwaka kigaragaza ko iyo ugereranyije Kamena 2022 na Kamena 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 11.2%.

Gikomeza kigira kiti “Iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022, ibiciro byiyongereyeho 0.8%, iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3%.”

NISR, igaragaza muri icyo cyegeranyo ko imiterere y’ibiciro mu byaro muri Kamena 2022, byiyongereyeho 17.9% ugereranyije na Kamena 2021. Mugihe Ibiciro muri Gicurasi 2022 byari byiyongereyeho 16.4%.

Zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro byiyongera muri Kamena, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26.6% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10.3%.

Iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022 ibiciro byiyongereyeho 1.5%. Iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.6%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Kamena 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 16.1% ugereranyije na Kamena 2021. Muri Gicurasi 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 14.8%.

Iki kigo gikomeza kivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Kamena 2022, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26.1% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyobyiyongereyeho.

NISR ikavuga ko, iyo ugereranyije Kamena 2022 na Gicurasi 2022 ibiciro byiyongereyeho 1.2%, iryo zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1.8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwongeyekirirwa ndabasuhuj abanyunva gusa icyonavug inzara yishe abanu muri kamonyi jubera guhenda kwiburibwa bayoboz mudufashe

Bosco yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka