Ibiciro ku isoko byazamutse ku gipimo cya 14% muri Gicurasi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro ku isoko ry’u Rwanda, byazamutse ku gipimo cya 14% muri Gicurasi, ariko mu bice by’icyaro bikaba ariho byazamutse cyane kurusha mu mijyi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko bimwe mu byiyongereye harimo ibiciro by’ibiribwa, ibinyobwa bidasembuye, inzu, amazi, amashanyarazi, Gaz hamwe n’ibindi bicanwa.

Izamuka ry’ibiciro muri Gicurasi, ryagaragaye cyane mu bice by’icyaro ugereranyije no mu mijyi, kuko byazamutse ku gipimo cya 16.4%, mu gihe muri Mata byari bazamutse ku gipimo cya 11%, naho mu mijyi byiyongereyeho 12.6% ugereranyije no muri Gicurasi umwaka ushyize.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuba ibiciro bikomeje kuzamuka, birimo kubagiraho ingaruka zitandukanye, kuko hari bimwe mu bicuruzwa batagishobora guhaha, kubera ikibazo cy’amikoro.

Umwe muri bo ati “Isukari twayiguraga amafaranga 1000, ubu iragura 2000 cyangwa 1800. Si isukari gusa, ibintu byose byarazamutse, ubu ujya ku isoko na dodo zarazamutse, ukabaza uti byagenze bite, bati ni intambara yo muri Ukraine. Usigaye wumva ufite ubwoba, ugatekereza ku mafaranga y’ishuri, ugatekereza kuri bya bindi byose mu rugo, kandi amafaranga aho aturuka ntaba yiyongereye, ku buryo uko wapangaga guhahira urugo atari ko bigenda”.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana, yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro biterwa n’izamuka ryabyo ku isoko mpuzamahanga, ariko kandi ngo kuzamuka cyane kwabyo mu cyaro biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Yagize ati “Kimwe mu birimo gutuma ibintu bigorana ni uburyo abantu bagira uruhererekane rw’ibicuruzwa (Transport), hari igihe bifuza kugira ngo ibintu byose babijyane ahantu hamwe, wagera nka Musanze ugasanga nta mbuto ziriyo, kandi mu by’ukuri zose zamanutse i Kigali. Twagerageje kubivugana n’urwego rw’abikorera, kugira ngo bisaranganywe hamwe n’ahandi bikenewe”.

Ikindi gikunda kugorana mu cyaro kandi abantu bakwiye kwitegura, ni uko mu gihe cy’impeshyi hari ibintu bidahita biboneka. Ibi ngo ni ibihe bisanzwe ariko bije bisanga hari ibibazo byihariye byatumye ibiciro birushaho kuzamuka.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaje ibi, mu gihe ku mugoroba wa tariki 09 Kamena 2022, Minisitiri w’Ibikorwa remezo yari yatangaje izamuka ry’ibiciro by’ikomoka kuri Peteroli.

Ibiciro byatangiye kuzamuka mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyibasiraga Isi, ingedo zigahagarara, ariko biza kwiyongera cyane igihe intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga, ahanini bitewe n’uko hari ibicuruzwa byinshi bituruka muri ibyo bihugu, birimo ibikomoka kuri Peteroli ndetse n’ibinyampeke bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka