Ibiciro bya lisansi na mazutu byongeye kuzamuka
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byari bimaze amezi abiri bitangajwe byahindutse. Ibiciro bishya bigaragaza ko litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw. Naho litiro ya mazutu yo yashyizwe kuri 1,607 Frw ivuye kuri 1,503 Frw.

N’ubwo ibiciro byazamutse, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yasobanuye ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10 Frw kugira ngo ibiciro bitazamuka bikabije.
Yanasobanuye kandi ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitagomba kuzamuka.
Ohereza igitekerezo
|
Ese kobatibwirango leta yatanze nkunganire ,imodoka ntizizamure ubiciro ariko Moto bakazamura ngo essance yahenze moto zo kuri nkunganire ya leta ntizirimo?
ibiciro iyobizamutse natwe abagenze baratwuriza
kumatick kabuga nyagasambu burinimugoroba badutwarira 500f ariko kumanwa badutwari300
mutubarize RRA murakoze