Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kuzamuka

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:

Igiciro cya Lisansi i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 966, mu gihe igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 943 kuri litiro.

Ugereranyije n’ibiciro RURA iheruka gutangaza muri Nyakanga uyu mwaka, ibi biciro by’ibikomoka kuri peterori byazamutse, kuko Lisansi yari isanzwe igura amafaranga 908 i Kigali, naho Mazutu ikagura amafaranga 883 kuri litiro.

RURA ivuga iri zamuka ryatewe n’ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka