Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera ku itariki ya 2 Kamena 2023 ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira kubahirizwa guhera saa moya (19:00) z’ijoro.

Itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara rivuga ko Lisansi igura amafaranga y’u Rwanda 1,517 kuri litiro. Ni mugihe igiciro cya Mazutu ari amafaranga y’u Rwanda 1,492 kuri litiro.

Ibi biciro bisimbuye ibyari byashyizweho mu ntangiriro za Mata uyu mwaka ari na byo byakurikizwaga, aho litiro ya lisansi yaguraga amafaranga y’u Rwanda 1,528, mu gihe litro ya Mazutu yaguraga 1, 518. Ibi bivuze ko Lisansi yagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 11 mu gihe Mazutu yagabanuteho agera kuri 26 kuri litiro.

RURA ivuga ko iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka