Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse.

Ibi biciro bishya bikubiye mu itangazo RURA yashyize ahagaragara ku Cyumweru tariki 02 Mata 2023, bigatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023 saa moya z’ijoro.

Igiciro cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 16Frw kuko cyashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1,528 kuri Litiro, kivuye ku 1,544Frw kuri litiro.

Naho igiciro cya Mazutu cyagabanutseho amafaranga 44, kuko cyashyizwe ku mafaranga 1,518 kuri Litiro kivuye ku 1,562Frw kuri litiro.

RURA ikomeza igira iti “Iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka