Ibiciro by’ingendo bigiye kugabanuka

Mu nama cyagiranye n’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda, tariki 19/01/2012, ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) cyatangaje ko kigiye kumanura ibiciro by’ingendo.

RURA yatangaje ko igiciro cy’ikirometero kimwe cyabarirwaga amafaranga 20 y’u Rwanda kizajya kibarirwa amafaranga 19.

Ku ngero zifatika nko mu mujyi wa Kigali ahari hasanzwe hagenderwa amafaranga 200 y’u Rwanda hazasubira hajye hajyenderwa amafaranga 190.

Ku ngendo zijya mu ntara, urugendo rwa Kigali-Muhanga rwishyurwaga amafaranga 1000 ruzajya rwishyurwa amafaranga 900.

Naho urugendo rwa Huye-Kigali rwishyurwaga amafaranga 2600 ruzajya rwishyurwa amafaranga 2500. Ntibiramenyekana igihe ibi biciro bizatangira kubahirizwa.

Iri hinduka ry’ibiciro by’ingendo rije nyuma y’aho abantu benshi bari bakomeje kugenda bibaza impamvu ibiciro by’ingendo bitamanurwa kandi ibya lisansi na mazutu byaragabanutse.

Kuva tariki 16/01/2012, ibiciro bya lisansi na mazutu byavuye ku mafaranga 1000 kuri litiro bijya ku mafaranga 940.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka