Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ntibizahinduka – RURA

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu bizaguma aho biri mu gihe cy’amazi abiri ari imbere.

Guhera ku wa mbere tariki 5 Ukuboza, litiro ya lisansi izakomeza kugura 1,580FRW, litiro ya mazutu igume ku 1,587FRW.

Itangazo rya RURA ryasohotse kuri iki Cyumweru, riravuga ko ibyo biciro bizaguma uko biri bitewe n’ibintu bimwe na bimwe byatunganyijwe ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.

RURA yanavuze ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, guverinoma yirinze guhindagura ibiciro bisanzweho kugira ngo bitagira ingaruka ku gaciro k’ifaranga.

Itangazo rya RURA kandi rivuga ko guhera muri Gicurasi umwaka ushize, guverinoma yakoze ku buryo ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bidahindagurika, binyuze mu kuvaniraho imisoro bimwe mu bikomoka kuri peterori byatoranyijwe.

RURA isubiramo ibiciro by’ibikomoka kuri peterori buri mezi abiri, bivuze ko ibiciro bishya bizashyirwa ahagaragara muri Gashyantare umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka