Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka

Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Mazutu itagomba kurenza 1,368Frw kuri litiro naho Lisansi ikaba 1,359Frw kuri litiro, bikaba bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka nyuma y’uko mu mezi abiri ashize nabwo byari byazamutse, ariko ngo nk’uko bisanzwe Leta yongeye gushyiramo inyunganizi, ku buryo bitazagira ingaruka ku biciro by’ibindi bintu bisanzwe.

Mu kiganiro Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsabimana yagiriye kuri RBA, kuri iki cyumweru tariki 03 Mata 2022 yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, ariko kandi bidakabije cyane nk’uko byari kuba bimeze iyo Leta itaza kuba yashyizemo nkunganire.

Ngo mu gihe cy’amezi abiri ibiciro bigomba kumara Leta yongeye kwigomwa amafaranga angana na Miliyali esheshatu (6), kugira ngo ibiciro bitazamuka cyane ugereranyije n’uko byari kuba bimeze igihe Leta nta kintu yari kuba yashyizemo.

Minisitiri Nsabimana yagize ati “Niyo mpavu rero Mazutu aho kugira ngo ibe 1483, ahubwo iraba 1368, noneho Lisansi yagombaga kuzamuka ikaba 1474, iraba 1359. Ni ukuvuga ngo Mazutu yiyongereyeho amafaranga 167 aho kwiyongeraho 282, naho Lisansi yiyongereyeho amafaranga 103, aho kwiyongeraho 218”.

Ati “Ayo mafaranga rero yose yatumye ibyo biciro bigabanuka ni Miliyari 6 Leta yigomwe, kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka ngo bigere ku rwego byagombaga kugeraho”.

Iryo zamuka ry’ibiciro ariko ngo ntabwo rigomba kugira ingaruka ku biciro bisanzwe by’ingendo z’imodoka cyangwa moto zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, nkuko Minisitiri Nsabimana akomeza abisobanura.

Ati “Nagira ngo duhumurize abakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kuko n’ubundi hari amafaranga Leta yari imaze iminsi itanga, agera hafi kuri Miliyali 29 yafashaga urwego rw’ubwikorezi muri rusange, akaba arimo amafaranga yafashaga abagenzi, n’ayafashaga mu modoka zibatwara mu buryo bwa rusange. Ayo mafaranga n’ubundi aracyariho, hakiyongeraho n’iyi nyunganizi, ku buryo igiciro cyo gutwara abantu kitari buhinduke, abantu bahumure rwose”.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana, avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli nta ngaruka byagakwiye kugira ku bindi bicuruzwa, kuko Leta yatanze nkunganire.

Ati “Impamvu nyamukuru yo gushyiraho iyo nkunganire, ni ukugira ngo ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitagira uruhare ku bicuruzwa bindi, kuko iyo ufite nk’ibyo uje kugurira i Kigali ubijyanye Rusizi, ubiguze ashobora kuvuga ngo najyaga nishyura amfaranga aya naya, none hiyongereyeho aya, bityo ibyo ndanguye ndabizamura mu giciro”.

Akomeza agira ati “Mu gutanga rero nkunganire, tuba twabibaze ku buryo igiciro cy’ingendo kidahinduka, bityo rero ku bicuruzwa bisanzwe muri rusange ntabwo byagombye kugira ingaruka kubera iyo nkunganire iba yagiyeho”.

Abaguzi barashishikarizwa kumenya amakuru neza, kuko n’ubwo biba byavuzwe ariko hari ba rusahurira mu nduru, bashobora guhindura ibiciro by’bicuruzwa byabo, bitwaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse.

MINICOM irongera kwibutsa abacuruzi ko kumanika ibiciro by’ibicuruzwa ari itegeko, nk’uko Minisitiri Habyarimana abisobanura.

Ati “Twongeye kwibutsa abacuruzi batandukanye kugira ngo bandike ibiciro ku bicuruzwa byabo, kugira ngo n’uje yinjire avuga ngo ngiki igiciro cyabyo cyo muri botike. Ni itegeko kumanika igiciro cy’igicuruzwa, bakacyandika ku gicuruzwa ku buryo umuguzi ashobora kwitoranyiriza, nta kumufata cyangwa se kumukubirana, ndetse bamwe baragenda bahabwa ibihano ku bw’iyo mpamvu”.

Ibyo biciro by’ibikomoka kuri Peteroli bishya, bizamara igihe cy’amezi abiri, nyuma yaho inzego zibifite mu nshingano zikazatangaza ibizakurikiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunganire iyo ifata iyo nyongera yose umuturage akigumira uko asanzwe....ubuzima bugiye bwaba bubi ubundi byari imyaba

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 4-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka