Ibiciro bishobora kuzongera kumanuka imyaka niyera - MINICOM na RAB

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), byatangaje impamvu y’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, bivuga ko guhenda kwabyo biterwa n’uko nta bihari, ariko ko ibyahinzwe nibyera ibiciro bizagabanuka.

Abayobozi muri MINICOM no muri RAB bavuga ko icyizere bagiteze ku musaruro uzaboneka nyuma y’amezi atatu, ubwo imyaka irimo guhingwa muri iki gihembwe izaba yeze.

Hirya no hino mu Gihugu abaturage barinubira itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze nk’ibirayi, ibishyimbo, kawunga, umuceri, imyumbati, ibijumba n’ibindi.

Abacuruzi n’abakiriya babo mu isoko ry’i Kabuga mu Karere ka Gasabo, babwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko amafaranga ari make kandi n’ibyo arimo kugura ari bike cyane bitewe n’uko bihenze.

Abacuruzi bavuga ko abaturage batakibasha kwigurira ibiribwa bari basanzwe bahaha, nk’ibirayi kugeza ubu byageze ku mafaranga arenga 500Frw/kilo.

Hari umucuruzi wagize ati "Ntabwo abantu barimo kugura ibirayi, uwaguraga ibiro 20 ubu aragura ibiro bitanu, bitewe n’uko abaturage barakennye kandi ibintu birahenze."

Umuturage warimo guhaha na we akomeza agira ati "Muri aya mezi byabaga bigura make ariko ibintu byarahenze cyane, umuceri wo ntabwo tukiwigondera kuko ikio kimwe cyawo kiragurwa amafaranga 1500Frw."

Kugeza kuri uyu wa Kane ikiro kimwe cy’ibirayi henshi ku masoko y’i Kigali cyagurwaga amafaranga ari hagati ya 500Frw-700Frw, ibishyimbo biragurwa 1,000Frw/kg, imyumbati 400Frw/kg, ibijumba 450Frw/kg, ibitoki 250Frw-300Frw/kg.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi Imbaraga mu Ntara y’Uburengerazuba, François Hakuzimana, avuga ko ibirayi byabaye bike mu Gihugu bitewe n’uko abitabiriye kubihinga muri iki gihembwe babaye bake cyane.

Hakuzimana ati "Mu gihe gishize nk’iki abahinze ibirayi babaye benshi, bahinga byinshi bibura isoko kuko byegeze ubwo bigurwa amafaranga 120-150Frw/kg, barahombye bitewe n’ibyo bari bashoyemo maze bareka kongera kubihinga."

Abahinzi ubu barataka ko imbuto n’ifumbire na byo birimo guhenda cyane, bigatuma abishoboye ubu ari bo bazabasha guhinga ibiribwa bitunze benshi mu Gihugu.

Hakuzimana avuga ko hari abarimo gushaka imbuto y’ibirayi barimo kubihinga muri aya mezi ya Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo, ku buryo ibya mbere ngo bizatangira kuboneka muri Werurwe 2023.

Ibi birashimangirwa n’Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi, Cassien Karangwa, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu kigo RAB, Dr Charles Bucagu.

Karangwa avuga ko barimo gufatanya n’izindi nzego gukumira ko ibiciro byakomeza kurenga aho bigeze muri iki gihe, kandi abazafatwa babizamura uko bishakiye ngo bazabihanirwa.

Agira ati "Ni ubugenzuzi, nta kindi ni ugukurikirana uko bimeze aho dusanze bikabije abantu bakaba bafatirwa ingamba, ariko na cya kindi cyo kumanika igiciro mu iduka, kibe kizwi."

Ati "Umuturage uko twamubwira ni uko ibiciro abibona ku isoko, ubu nta musaruro uhari, uzaboneka mu minsi iri imbere ubwo igihembwe cy’ihinga A kizaba cyeze, ibiciro bigerageza kujya
hasi."

Dr Bucagu wa RAB na we akomeza asobanura ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa cyatewe ahanini n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ngo yafunze inzira zinyuzwamo inyongeramusaruro na bimwe mu biribwa bituruka hanze.

Dr Bucagu avuga ko imvura irimo gutanga icyizere ko mu mezi make ari imbere ibiribwa bizaboneka, ariko agasaba abahinzi kwifashisha ibisubizo bibari hafi, nko gukoresha ifumbire y’imborera n’imbuto zihendutse basanzwe bifitiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo gusa inzego zipanga ibi zijye zitekereza no ku mibereho ya Agronome wirirwa mu murenge ahwitura abahinzi ngo bahinge,abagira inama Kandi nta bushobozi baba bamuhaye,mubyiteho niba Koko Muha agaciro urwego rw’ubuhinzi.Murakoze

Ndizeye jean paul yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Hanze y’u Rwanda ko ibyo biribwa bihenze bihari,bo bakaba isoko ryabyo iwabo ari ntaryo,kuki mutareka byinjira iwacu ngo bidufashe? Mukeka ko niba imishahara yanyu n’ibindi mugenerwa ibafasha kuzagera igihe imyaka izaba yeze, rubanda rugufi hanze aha bimeze bite?!

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka