Ibibuga by’indege biratangira gukora nk’uko bisanzwe guhera tariki 01 Kanama 2020

Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko guhera ku itariki ya 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera gukora nk’uko bisanzwe, byakira indege zose nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

Itangazo iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, rivuga ko ibibuga by’indege by’u Rwanda bigiye kongera kwakira indege ziri muri gahunda y’ubucuruzi, ariko abagenzi, abatwara indege n’abakozi bazo bakazagomba kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo kurwanya Covid-19.

Muri ayo mabwiriza harimo ko abagenzi, barimo n’abahagarara gato bagakomeza (Transit), bakigera mu Rwanda bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mbere y’amasaha 72 kandi kikerekana ko ari bazima.

Abagenzi bazaba baje mu Rwanda, bagomba kuzahita bongera bagapimwa iyo ndwara, bagategereza igisubizo mu masaha 24, hagati aho bakazaba bari mu mahoteli yateganyijwe mbere y’uko ibisubizo biboneka, ariko bakazaba ari bo biyishyurira.

Ibibuga by’indege kimwe n’imipaka muri rusange byari byarafunzwe guhera muri Werurwe uyu mwaka wa 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyageze mu Rwanda, ariko indege zitwara imizigo zo zikaba zarakomeje gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Twishimiye kojyera kubona indege zongeraguko kukobizatuma ubukungu bwigihugubuzamuka

Eric yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Nibyiza pe nishimira ko iteka muhora mutumenyera ibidukwiye bayobozi bacu dukunda ariko nyabuneka mwibuke nabaturage barubavu twari dufite amaduka mumujyi wa Goma mudufashe kuko twarahombye pe nawe reba amezi 4 iduka rifunze mudufashe kandi tubijeje kuzahora twirinda icyatuma duteza abaturage cg igihugu cyacu ibibazo harimo nokuba twakwirinda ikwirakwizwa rya covid 19

Alias yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Nuko abantu bakomeza kwirimda kandi bagakuriza amabwiriza yinzobere mubyubuzima murakoze.

Ntambara yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Twishimiye amakuru duhabwa i saahwa kwisaahwa.

Niyonshuti Feston yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

nibyizakandi turabyishimiye gusa hakazwe kwirinda murujyendo uburyobwose bushoboka

Murakoze

Ngaboyisonga Bernard yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

nibyizakandi turabyishimiye gusa hakazwe kwirinda murujyendo uburyobwose bushoboka

Murakoze

Ngaboyisonga Bernard yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

Ni byiza ariko hakazwe ingamba zo kwirinda covid 19

Manirakiza Augustin yanditse ku itariki ya: 4-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka