Ibibazo by’urubyiruko bigiye gukorwaho ubushakashatsi
Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), gifatanyije n’Umuryango nyafurika ukora ubushakashatsi ku miyoborere (PASGR), byatangiye ubushakashatsi buzamara imyaka itatu, bwiga ku bibazo urubyiruko rufite hamwe n’uburyo bikwiye gukemurwa.

Ibyo bigo bivuga ko mu gihe cya Covid-19 urubyiruko rwahombye, ku buryo ubushomeri muri rwo ngo bwageze kuri 21.7%, nyamara ari rwo rugize umubare munini ungana na 43% by’Abaturarwanda bose.
Igihombo ku rubyiruko mu bihe bya Covid-19 kirashimangirwa n’Umuyobozi w’Urubyiruko mu Rugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF), Uwineza Pacifique, uvuga ko mbere yaho abenshi babaga bafite igishoro gito cyangwa inganda zari zitaratera imbere.
Guhagarika gukora mu bihe bya Covid-19 rero bikaba byaratumye ubucuruzi n’ibindi bikorwa byabo bihagarara, bibateza ubushomeri bwavugwaga n’Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR), ko buri ku rugero rurenga 16% mbere y’umwaduko w’icyorezo, ariko ubu bukaba buri ku rugero rurenga 21%.
Uwitwa Bernisse Ingabire w’imyaka 17 akaba yiga imyuga mu Ishuri rya Don Bosco-Gatenga, akomeza avuga ko uretse ubushomeri ngo habayeho no guta ishuri kwa benshi kubera gutwita bakiri bato.
Agira ati “Muri Covid-19 ni bwo habonetse abakobwa benshi batewe inda bakava mu mashuri, byatewe na kuriya kuba mu rugo byamaze amezi arenga umunani, ni byo bibazo twagize.”
Ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, ibigo IPAR, PASGR hamwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), bahuje inzego zitandukanye bazimenyesha ko urubyiruko rugiye guhabwa ijambo kugira ngo ruvuge ibikwiye kurukorerwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa IPAR, Eugénie Kayitesi, avuga ko hari ingamba nyinshi zigamije gufasha urubyiruko gutera imbere, ariko igishya ubushakashatsi buzazana ngo ni uko ibyemezo bigomba gufatirwa urubyiruko ari ba nyirabyo bazabyivugira.
Yagize ati “Turabizi ko Leta hari ingamba zitandukanye zireba urubyiruko irimo gushyira mu bikorwa, ariko noneho ikintu gishya kizazanwa n’ubushakashatsi, ni uko ruzaba rwatubwiye ruti ‘twe dukeneye ibi’, natwe (ibizavamo) tuzabigeza ku bafata ibyemezo. Icyangombwa ni uko ibyemezo bifatwa bishingiye ku bibazo bihari, ba nyirabyo babyivugiye”.
Dr Anthony Mveyange uyobora PASGR, avuga ko ubu bushakashatsi buzakorwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika ari byo Ethiopia, Ghana, Kenya, Nigeria, u Rwanda, Senegal na Uganda, nyuma yo kubona ko mu cyerekezo cya Afurika cyiswe Agenda 2063, Urubyiruko ngo rutatekerejweho bihagije, nyaramara ari bo bakozi bashyira iyo gahunda mu bikorwa.
Dr Mveyange agira ati “Urubyiruko rugize 60% by’abaturage ba Afurika, iyo ibihugu bigiye mu matora abenshi mu bagize inteko itora ni Urubyiruko. Agenda 2063 ikeneye abakozi ariko kugira ngo izagerweho hakenewe ijwi ry’urubyiruko muri uko guteza imbere za politiki”.
Dr Mveyange ashimira u Rwanda kuba rufite urubyiruko mu nzego zitandukanye kugera no kuri Minisiteri iruhagarariye, ariko mu bindi bihugu bya Afurika byinshi ngo usanga muri za Guverinoma nta rubyiruko rurimo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Urubyiruko muri MYCULTURE, Solange Tetero, avuga ko ubushakashatsi bwa IPAR na PASGR buzabaha amakuru afasha urubyiruko kuzahuka nyuma y’igihombo rwatejwe na Covid-19.
Ati “Bituma tugira amakuru ahagije adufasha gutekereza ingamba zashyirwaho, n’imishinga yihariye yashyirirwaho urubyiruko kugira ngo rubashe kuzahuka mu cyorezo cya Covid-19”.

Tetero avuga ko ubu bushakashatsi buzanavamo ingamba nshya zo kunganira gahunda ya Minisiteri irufite mu nshingano ifatanyije n’Imiryango mpuzamahanga inyuranye, kuko bashyizeho ikigega cyihariye gitera inkunga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bahombejwe na Covid-19.
Yongeraho ko ba rwiyemezamirimo b’Urubyiruko batanahejwe mu Kigega cya Guverinoma kirimo gufasha abikorera muri rusange, giherutse kongerwamo miliyari 150 z’Amafaranga y’u Rwanda.
MYCULTURE ivuga ko ibibazo by’ubukene mu Rubyiruko bishingiye ahanini ku kubura igishoro, kubura ubutaka bwo gukoreraho ndetse no kubura ubumenyi.
Ohereza igitekerezo
|