Ibibazo by’abaturiye ikibuga cy’indege cya Ruhengeri bigiye gusubizwa

Mu gihe kirekire abaturiye ikibuga cy’indege cya Ruhengeri babwiwe ko bazimurwa ku mpamvu zo kwagura icyo kibuga, ariko amaso agahera mu kirere bamwe inzu zikabasaziraho nyuma y’uko babujijwe kubaka no gusana izishaje, icyo kibazo ngo cyaba kigiye gusubizwa bakimurwa dore ko n’ingengo y’imari izakoreshwa mu kubimura isaga miliyari eshanu yamaze kuboneka.

Mu gihe cy’imyaka ine abo baturage bategereje ingurane ngo bimuke nyuma yo kubwirwa ko batagomba gukorera ibikorwa by’ubwubatsi n’indi mishanga itinda mu masambu yabo, bavuga ko bari barambiwe gutegereza ndetse bagaragaza ko bidindiza iterambere n’uburenganzira ku mitungo yabo.

Uretse abahatuye, hari n’abahafite ubutaka butubatsweho bifuje kubugurisha bagamije kuzamura imishinga yabo, ariko bakabura uburenganzira bwo kubugurusha kuko nta gikorwa cy’ubwubatsi cyemewe muri ako gace kegereye ikibuga cy’indege.

Kuri ubu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwamaze impungenge abo baturage bubabwira ko ingengo y’imari ya Miliyari eshatu iteganyirijwe abazimurwa yamaze kuboneka, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe.

Yagize ati “Ikibazo cy’abaturage bari mu mbago z’ikibuga cy’indege, tumaze iminsi tukiganira n’ikigo cya Rwanda Civil Aviation Autholity (RCAA), ubu hamaze gukorwa inyigo nshya, hategurwa n’amafaranga ateganyirijwe abazahimurwa asaga miliyari eshanu, ni ukuvuga miliyari eshanu na miliyoni magana ane zirenga zizishyurwa mu bice bibiri”.

Uwo muyobozi yavuze ko, hari uburyo bwashyiriweho abaturage mu koroherezwa kuba bavugurura inzu zabo zishaje mu rwego rwo kwirinda ingaruka zagira ku muturage.

Ati “Hari ubwumvikane dufite, iyo umuturage atugejejeho ikibazo cy’inzu ye igiye kumugwaho, irimo kuva, dutanga raporo tukayoherereza Cival Aviation Autholity na yo igatanga uburenganzira umuturage akaba yahabwa icyangombwa agasana, n’ikimenyimenyi abaturage batatu bamaze gusana inzu zabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka