Ibibazo bigiye gusenya umuryango Minisiteri zibishinzwe zirasabwa iki? - ISESENGURA

Isesengura rya KT Radio mu kiganiro “Ubyumva ute” cyo kuri uyu wa 23 rigaragaza ko Minisiteri y’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) zikwiye gutabara umuryango Nyarawanda ugenda kwangirika.

Minisitiri Nyirasafari ni umwe mu bayobozi bafite ubunararibonye muri MIGEPROF ariko ubu yerekeje muri MINISPOC
Minisitiri Nyirasafari ni umwe mu bayobozi bafite ubunararibonye muri MIGEPROF ariko ubu yerekeje muri MINISPOC

Isesengura ryagaragaje ko Minisiteri ishinzwe umuryango Nyarwanda (MIGEPROF), ifite ikibazo cy’uko umuryango nyarwanda ugenda wangizwa n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho abashakanye bakomeje gukimbirana.

Naho MINISPOC ifite ikibazo cyo kutita ku rubyiruko Nyarwanda kandi ngo umuco n’indangagaciro nyarwanda ari ho zitakarira, kuko usanga ingeso mbi zikomeje kurwibasira.

Umunyamakuru akaba n’Umurezi, Regine Akarikumutima uyobora ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru baharanira ihame ry’uburinganire, avuga ko Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ari ipfundo ry’iterambere ry’igihugu.

Akarikumutima agaragaza ko nubwo iyo minisiteri ikora impinduka mu cyiciro cyo hejuru kandi zikenewe cyane, hasi mu baturage bo bagihura n’ibibazo.

Atanga urugero rwo kuba abana b’Abanyarwanda mu giturage bigira mu mashuri atari ay’ikitegererezo bahura n’ibikomere byinshi bituma batamenya ubwenge, kubera uko babayeho mu miryango batahamo, mu matiku, ubukene, inzangano n’amakimbirane y’urudaca.

Akarikumutima akavuga ko MIGEPROF ikwiye guhindura imikorere igashyiraho uburyo bwo kwegera imiryango ibanye nabi ikayirinda gukomeza kwangirika kandi ikarwanya inda zitateguwe mu bangavu kuko abana batagira imiryango bakomeje kwiyongera.

Agira ati, “Turakomeza gukuza ingeso mbi, bishobora kuzageza u Rwanda mu kaga, hahandi tuzaba dufite abantu badakomeye mu mutwe, uwo muntu ufite ibikomere byo kutagira umuryango, ni wa wundi uzasanga utamuha icyizere mu gihugu ngo aduhagararire mu bintu ibi n’ibi”.

MIGEPROF na MINISPOC zikorera mu bushorishori aho gusanga imiryango

Akarikumutima agaragaza ko kurera abana b’ejo hazaza ngo bazatere imbere bisaba ko bakurana indangagaciro nzima, ibyo MIGEPROF ikaba izabigeraho ifatanije na MINISPOC kuko iyo umuco wangiritse nibwo n’uburere butangira kwangirika.

Ati “Nk’ubu urasanga umugabo akubitira umugore mu maso y’abana, ibyo nubwo bidakwiye ntibyahozeho, icyo gihe umwana w’umuhungu wagakwiye kwigira kuri se uko umuryango ufatwa neza ntabyo azigera amenya.

“Abana barerwa n’ababyeyi bombi bagakura buri wese yigira ku mubyeyi, none se aba bana bavuka ku bakobwa babyariye iwabo, ku bakobwa batakifuza gushinga ingo, ababyeyi bibana, aba bana bazakurana izihe ndangagaciro?”

Umunyamakuru Karegeya we agaragaza ko ikibazo cyugarije umuryango ari ukuba abantu barabaye ba nyamwigendaho, none hakaba harabuze ubasubiza ubufatanye, ibyo ngo bikaba bigomba gukorwa na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango.

Ati “Ni koko Minisiteri zirakorera iyo hejuru, nta buryo bugaragara zashyizeho bwo gukorera mu muryango, niba Minisiteri y’ubuzima yarashyizeho gahunda y’abajyanama b’ubuzima, iy’umuryango yo ibura iki ngo yubake uwo muyoboro kandi mu nzira buri wese yibonamo!

“Niba umugoroba w’ababyeyi uzamo ba bantu bafitanye amakimbirane, ntacyo uzageraho, nubwo utanitabirwa nk’uko bikwiye kandi wakagize akamaro. Kuki iyo umuyobozi w’Umurenge asuye Akagari bafungisha abacuruzi ngo bage mu nama, kuki batabafungisha ngo bajye mu mugoroba w’ababyeyi?”

Minisiteri y’umuco isa n’itariho

Isensengura rya KT Radio rigaragaza ko ubusanzwe umuco Nyarwanda wari inkingi ya mwamba yo gutuma abana bakurana icyizere.

Icyakora ngo inshingano zayo zisa n’izitariho kuko ngo n’Abanyarwanda basigaranye umuco ni bakeya ugereranije n’abawutaye.

Karegeya agaragaza impungenge zo kuba Minisiteri y’umuco na Siporo irebera umuco wangirika uhereye ku tuntu duto, nko kuba nta Karere gahiga kugira itorero rya buri kagari abasore n’inkumi bahuriramo bakidagadura.

Ati “Ubundi buriya abayobozi bahiga iki, imyaka yose ishize wari wumva hari akagari gafite itorero, kandi uwakagombye kubibabwiriza ni iriya minisiteri”.

Karegeya kandi asanga Minisiteri y’umuco na siporo irebera imikino icika mu bigo by’amashuri kandi nyamara ari ho abana bagakwiye gukura wa muco wo gukunda Siporo.

Ati “Ahari ibibuga habaye imbuga itoshye, umwana nahakandagira bamukubite, ngo akandagiye icyatsi, ubwo nabwo tuba twica umuco, none se ko ari ho umwana yagakwiye kwigira kwiyereka no gusimbuka urukiramende, ubwo azabikura he?”

Akarikumutima agaragaza ko amatorero y’ababyinnyi ba Kinyarwanda, yabuze uwayatera inkunga ngo yagure ibikorwa byo kwimakaza umuco babicishije mu bihangano.

Avuga ko bigoye ko umunyamahanga aramutse agusuye, wabona aho umusohokana mu bitaramo by’umuco Nyarwanda kuko byose byahindutse uruzungu, ibyo byose ngo ni ugucika k’umuco.

Ibikoresho Nyarwanda bya kera kandi ngo biracyendera, ururimi rwarangiritse, mbese umuco ugeze aharindimuka kandi ari wo usigasira indangagaciro z’uburere.

Ati “Ururimi rwacu ubu bararugoretse ni ikintu utamenya, ese koko umuco wacu tuwibagirwe nta byo gusigasirwa biwurimo, nk’ayo matorero birarangiye kandi Minisiteri y’umuco iraho ireba”.

Iterambere riraca umuco MINISPOC irebera

Bahereye ku kuba ababyei b’ubu batakibona umwanya uhagije wo kwita ku bana kandi nyamara ari bo bafite umwanya wa mbere mu kubatoza za ndangagaciro, abanyamakuru basesengura bagaragaza ko Minisiteri y’Umuco na Siporo ikwiye gushyiraho ingamba zo guha agaciro imikino mu mashuri nka bumwe mu buryo bwo kurwanya kwiroha mu bibarangaza.

Karegeya agaragaza ko usanga nk’abana bareba tereviziyo na za Filime zisobanuye mu Kinyarwanda gipfuye bigatuma bibagirwa umwimerere wabo kandi ibyo bigakorwa hari abashinzwe kubirwanya.

Ati “Ugasanga umwana arareba filime y’Icyongereza atakizi, yenda ari n’urukozasoni, n’iyo itaba urukozasoni ugasanga isobanuye mu Kinyarwanda kitemewe, kitagira inyunguramagambo, ngo agatigito, kuyoka…, ibyo ni ibiki abashinzwe kubirwanya bari he?”

Uburere n’uburezi ku mashuri biteye inkeke ku iterambere ry’umuryango

Isesengura rigaragaza ko kuba abana ku mashuri biga muri gahunda y’uburezi kuri bose na byo birakoma mu nkokora gahunda yo kurera umwana w’igihugu cy’ejo hazaza, kuko hari benshi bapfa kwimuka badafite ubumenyi.

Akarikumutima agaragaza ko gahunda y’uburezi kuri bose ari nziza ariko ko abanyeshuri biga mu mashuri aciriritse bahura n’imbogamizi zo kwimurwa mu yindi myaka nta bumenyi, ibyo ngo bikaba bishobora kuzagira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango uri imbere.

Ati “Umwana arimuka atazi na mara ya kabiri, aragera mu mwaka wa gatandatu atazi no kwandika izina rye, nituticara ngo turebere hamwe ahakenewe imbaraga nyinshi zaba iz’amafaranga zaba izitayakeneye ntaho igihugu kigana”.

Karegeya we asanga abayobozi aho guhiga ibintu bito, ahubwo bahugiye ku mihigo ishobora kuvamo amafaranga bisagurira, kandi nyamara ari ukwirengagiza inshingano.

Ati “Niba wahize umuhanda wa metero 12 ugira ngo uzibeho imwe, ugahiga ibyumba by’amashuri, nyamara hari abana batakoreye igenamigambi kuko bavutse bakaba batanditse ku babyeyi babo, iyo nta mihigo irimo.

“Ahubwo ugasanga wa mwana wabuze aho yicara mu ishuri yigiriye mu muhanda, abayobozi bakamunyuraho bamutera ivumbi, ziriya mayibobo ziri mu mujyi hari umuyobozi wari wabona ahagarara ngo azibaze icyazizanye ku muhanda!”

Isesengura rya KT Radio ryagaragaje ko izo Minisiteri zombi zikwiye kwicara zigashyiraho ingamba zo gukorera hamwe, hifashishijwe ubushobozi buke buhari , aho guhiga ibintu byo mu rwego rwo hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka