Ibarura ry’abantu bafite ubumuga ryari ryatangiye rigiye gusubikwa

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD) yatangaje ko ibarura ry’abantu bafite ubumuga rigiye gusubikwa muri uku kwa gatatu ritarangiye.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga
Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga

Ndayisaba Emmanuel uyobora NCPD, avuga ko iki gikorwa kizasubikwa muri Werurwe bitewe n’ubushobozi bwabaye buke, bityo kikazasubukurwa ari uko habonetse ubushobozi.

Ati: “Ibarura ry’abantu bafite ubumuga ryari ririmo gukorwa rigiye gusubikwa kuko tutarabona abafatanyabikorwa. Mu ngengo y’imari ivuguruye nta yandi twahawe, ryari kuzarangirana n’iy’ubu ariko mu ngengo y’imari itaha izatangira muri Nyakanga batwemereye andi, ubwo tutabonye abafatanyabikorwa tuzategereza”.

Ndayisaba akomeza avuga ko ingengo y’imari nibayibonera igihe muri Nyakanga bizagera muri Nzeri basoje iki gikorwa.

Avuga ko kuba barabonye amafaranga make, bibangamiye iki gikorwa kuko bizatuma intego za NST1 zitagerwaho uko byari biteganyijwe, ndetse ko kugihagarika bigasubukurwa nyuma byangiza n’ibindi byinshi.

Ibarura ry’abantu bafite ubumuga ryari rigamije kumenya imibare yose y’abantu bafite ubumuga, kumenya imbogamizi bafite mu nzego zose zirimo ubuzima, uburezi, imibereho n’ubutabera ndetse n’ibindi.

Ryari rigamije kandi gushaka ibisubizo ku bibazo cyangwa imbogamizi bizagaragazwa n’abakoreweho ibarura mu byiciro bitandukanye.

Ingengo y’imari yakoreshwaga muri iki gikorwa yateguwe mu ngengo y’imari ya 2023-2024, aho NCPD yahawe Miliyoni 430 mu gihe hari hakenewe Miliyoni 846 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo iki gikorwa kirangire neza.

Ubwo iki gikorwa cyatangiraga mu mpera z’umwaka wa 2023, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko impamvu nyamukuru y’iki gikorwa ari ukwegeranya amakuru, kuko ibarura rusange ry’abaturage riheruka kuba hari ayo ritabashije kwegeranya, kuko mu bibazo ryashingiyeho bo bari bafitemo ibibazo bitandatu gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Babarura ibiki abo ko baba bashaka amafaranga yo kwishyirira mu gifu!!! Amabarura rusange akorwa harabo atabarura! Basanze aricyo kihutirwa kurusha gufasha ibimuga biri hirya no hino batagira ninzara zo kwishima???
Iyo nama ngo ishinzwe ibimuga ibyayo turabizi nakarima kibisambo wagirango ntibarizwa no ku nzego za Leta

Kimuga yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Uti ibimuga Koko🤔🤔 iyi mvugo ntabwo ikwiye rwose

HAKIZIMANA Fidèle yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Uti ibimuga Koko🤔🤔 iyi mvugo ntabwo ikwiye rwose

HAKIZIMANA Fidèle yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Muraho!
Ntibishimishije birababaje ariko nyine birakwiye komuhindura imikorere hakabaho gutegura IGIKORWA mugihe kiringombwa mufite ibikoresho bihagije bikirangiza hatabayeho gutegereza akimuhana ribe isomo rigira niryo ryigisha murakoze.

Bunane Martin yanditse ku itariki ya: 29-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka