Ibanga Nyanza yakoresheje ikava ku mwanya wa 30 ikaba iya 5 mu kwesa imihigo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko Nyanza yavuye ku mwanya wa 30 ikaza kuwa 5 mu kwesa imihigo, kandi ko ibyagezweho babikesha ubufatanye, dore ko nta visi meya w’imibereho myiza bari bafite guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2020.

Ntazinda Erasme
Ntazinda Erasme

Uwari Visi Meya w’aka Karere, Solange Umutesi, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ntihashyirwaho umusimbura.

Abagize Komite nyobozi babiri bari basigaye, bahuje imbaraga n’abagize inama njyanama y’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mu makomisiyo bakoreramo, maze baziba icyuho uyu muyobozi wahawe izindi nshingano yasize, nk’uko bivugwa na Meya wa Nyanza, Erasme Ntazinda.

Agira ati "Njyanama n’abafatanyabikorwa n’ubundi bakorera mu makomisiyo atatu atatu. Iy’ubukungu, iy’imiyoborere myiza, n’iy’imibereho myiza. Twabasabye ko igihe cyose bateranye biga ku mihigo iri mu nkingi yabo, bakajya aho ishyirirwa mu bikorwa, bakajya inama kandi ku gihe, hayuma abakozi bagomba kubikurikirana izo nama bakazishyira mu bikorwa."

Umuhigo wo kubakira abasemberaga 404 kuri 448 bagombaga kubakira, na wo uri mu yahesheje amanota aka Karere, kandi ubusanzwe wari mu mihigo ya Visi meya ushinzwe imibereho myiza.

Meya Ntazinda avuga ko mu babafashije kuwugeraho harimo n’abagize Umurenge wa 11 wa Nyanza, ni ukuvuga abakomoka muri Nyanza batahatuye.

Ati “Abagize umurenge wa 11 bagize uruhare runini mu kugura amabati kuko batanze miliyoni zisaga umunani, ubwabo bikuye mu mufuka kugira ngo badufashe. Ariko hari n’abandi bafatanyabikorwa bagiye badutera ingabo mu bitugu, baduha amabati n’ibindi bikoresho, n’amafaranga, kugira ngo tuzibe icyuho cy’ingengo y’imari twari dufite mu kubakira abatishoboye.”

Ibiro by'Akarere ka Nyanza
Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Umwanya wa 5 aka Karere kawugezeho kavuye kuwa 30, kandi mbere yaho na bwo Nyanza yari yabaye iya 21. Meya Ntazinda ashimira abafatanyabikorwa bafatanyije ndetse n’abaturage muri rusange, kuko na bo babigizemo uruhare, bakora neza ibyo basabwa.

Kubera ko uturere twasabwe gukomeza kwita cyane ku bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage, uyu muyobozi arasaba abo ayobora bose kwimakaza isuku.

Ati "Ndasaba buri wese kutihanganira umwanda. Aho uwubonye usige uzi neza ko uhavuye. Ari uwufite ku mubiri we cyangwa mu rugo cyangwa n’ahandi hose, wihava utabimubwiye kugira ngo yumve ko agomba kwikosora kandi mu gihe cya vuba.”

Icyakora hari abatuye muri aka Karere bavuga ko isuku bayiharanira, ariko ko n’ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.

Sophie Vuguziga utuye i Gacu mu Murege wa Rwabicuma ati “Mu midugudu yacu dufite club z’isuku n’isukura duhuriramo nk’abagore tukiga iby’isuku byo gufata ingo n’abana neza, gukaraba, gufura, noneho tukanaremerana. Twabanje Twambikane, ubu turi muri Dusasirane. Nitubirangiza tuzafata n’izindi ngamba.”

Kubera ko imibereho myiza idasigana no kuba abaturage bishimye, nyamara muri iki gihe cya Coronavirus inteko z’abaturage zakemurirwagamo ibibazo zitagiterana, Meya Ntazinda anasaba abayobozi b’imidugudu n’ab’utugari kwiha umunsi umwe mu cyumweru wo gukemura ibibazo by’abaturage, ibinaniranye ku rwego rumwe bikoherezwa ku rundi.

Reba uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo:

1. Nyaruguru 84%

2. Huye 82.8%

3. Rwamagana 82.4%

4. Gisagara 78.3%

5. Nyanza 77.9%

6. Nyamasheke 77.4%

7. Ngoma 77.3%

8. Kicukiro 77.1%

9. Gasabo 76.4%

10. Kirehe 76.2%

11. Kayonza 73.9%

12. Kamonyi 73.6%

13. Nyagatare 69.3%

14. Gicumbi 68.7%

15. Bugesera 68.5%

16. Gatsibo 68.4%

17. Ruhango 67.9%

18. Rubavu 67.8%

19. Burera 66%

20. Nyamagabe 65%

21. Rutsiro 64.6%

22. Nyarugenge 64.6%

23. Rulindo 64.3%

24. Ngororero 61.5%

25. Muhanga 58.7%

26. Gakenke 55.9%

27. Musanze 53.2%

28. Nyabihu 52.9%

29. Karongi 51.2%

30. Rusizi 50%

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Buriwese asabwa impinduka

Faustin yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ndabashuhuje biranejeje kuva kumwanya wa 3o ukuza kumwanyawa 5 nukuvaga uyumwanya ukomeye erega bamenyeko imihigo arishuri umuntu wese ashaka amanota meza kdi mumenyeko mwishuri haboneka uwambe n’uwanyuma muyiremo imbaraga murwanire uwambere

Faustin yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza nukuri nibyizacyane kuva kumwanya wa 3o ukaba umwanya wa 5 hakoreshejwe imbaraga nyishi ndetse no gushyira hamwe.ariko bibaho ngirango murabizi imihigo imeze nk’abanyeshuri bigana buri munyeshuri ashaka amanotameza kdi ukobyagendakose haboneka uwambere n’uwanyuma ok murakoze.

Faustin yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka