iAccelerator: Imishinga ine yahize iyindi yahembwe

Ku wa 16 Ukuboza 2022, hahembwe imishinga ine yahize iyindi mu irushanwa rya iAccelerator ikiciro cyayo cya 5, ikaba ije gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, aho buri mushinga wahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadorali.

Iyi mishinga yatoranyijwe mu yindi igera ku 10 yari yarahize iyindi ku rwego rw’Igihugu, aho yari imaze iminsi mu mwiherero no guhabwa inama zitandukanye, zizafasha kuyikurikirana no kuyishyira mu ngiro.

Imishinga yatsinze hakaba harimo 2 mu kiciro cy’imishinga ifite aho ihuriye n’ubuzima bw’imyororokere, ariyo Inclusive Education ya Imanirabaruta Honoré, Ndetse na Outburst ya Alda Igihozo.

Mu kiciro cy’imishinga igize aho ihuriye n’ubufasha ku buzima bwo mu mutwe, harimo ‘Bigomba Guhinduka’ ya Japhet na Etienne, basanzwe ari abanyarwenya hano mu Rwanda hamwe na ‘Ndiho’ ya Kawera Joelle Claudette afatanyije na Nathalie Uwamwezi.

Umuyobozi wungirije w’umuryango Imbuto Foundation yateguye iri rushanwa, Umutesi Geraldine, yibukije uru rubyiruko ko bakwiye gukora ibishoboka bagaharanira kubaka Igihugu cyabo.

Yagize ati “Mufite Igihugu kibitayeho, ndetse n’ababyeyi bakora ibishoboka ngo urubyiruko rugire ubuzima bwiza.”

Yibukije uru rubyiruko ko abatsinze mu byiciro bine byatambutse babashije kugira impinduka ku barenga miliyoni hirya no hino mu gihugu, ko nabo bakwiye gukora ibishoboka ngo ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere, bubashe gutanga impinduka ku muryango Nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yibukije urubyiruko ko nta terambere u Rwanda rwageraho mu gihe abariharanira badafite ubuzima buzima bwo mu mutwe.

Yagize ati “Ubuzima bw’Abanyarwanda bumeze neza ni inkingi ikomeye kugira ngo tugere ku iterambere riduturukamo.”

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagarahara n’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) bwagaragaje ko 25% by’Abanyarwanda babana n’agahinda gakabije, bityo kugira ngo uyu mubare ugabanuke hakwiye gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’iki kibazo, bigendeye ku mateka y’umwihariko Igihugu cyanyuzemo.

Iri rushanwa ritegurwa n’umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, kubufatanye n’abafanyabikorwa barimo Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere (KOICA), hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka