‘iAccelerator’ igiye kongera gutera inkunga imishinga y’urubyiruko

Ku wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, hatangijwe ikiciro cya gatanu cy’irushanwa rya iAccelerator, rigamije gufasha imishinga y’urubyiruko, yo guhanga udushya ndetse itanga ibisubizo ku gihugu.

Iri rushanwa ritegurwa na Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa, rizitabirwa n’urubyiruko rufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 30, aho abazatsinda bazagenerwa igishoro kingana n’ibihumbi 10 by’Amadorali, ndetse bagahabwa n’inama n’ubufasha mu ikorwa ry’uwo mushinga.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yibukije urubyiruko ko aribo igihugu gitezeho amaso mu gushakira ibisubizo ubuzima bw’ejo n’ubw’uyu munsi, ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.

Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahanga imishinga itanga udushya mu muryango Nyarwanda.

Ati “iAccelerator ni amahirwe afasha urubyiruko kugira uruhare mu gutanga ibisubizo, bihindura imibereho y’umuryango.”

Sandrine Umutoni
Sandrine Umutoni

Uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah, yashimye iAccelerator yaje ari igisubizo ku bibazo bigaragara mu muryango Nyarwanda, ndetse ko umuryango ahagarariye wiyemeje kugira uruhare mu gukomeza gukuraho icyabera imbogamizi imibereho myiza y’abagize umuryango.

Ati “Tuzakomeza gutanga uruhare rwacu mu gushyigikira icyatuma ubuzima bwo mu mutwe, ndetse n’ubuzima bw’imyororokere buba bwiza kurushaho”.

Nyuma yo gutangiza iri rushanwa, hakomerejeho Ihuriro ry’Urubyiruko aho inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe, bafashije urubyiruko gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, indatana n’ubuzima bwo mu mutwe, binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza ibiganiro mu miryango bigaruka ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, yasabye abagize umuryango kujya bagira umwanya bakaganira, kuko ibiganiro bituma umuryango ushinga imizi ihamye.

Ati “Birakwiye ko tugira umuco wo kuganira, ntabwo kuganira gusa hagati y’umuryango bikwiye kuba mu gihe gusa hari ibibazo. Mu muryango hakwiye kubaho gushyigikirana hagati y’ababyeyi n’abana.”

Hari ibyago byinshi ko umwana wavukiye mu buzima aho ababyeyi batabanye neza, na we atabona uburere bukwiriye ndetse no kurindwa bihagije, bishobora kuba imvano y’iyangirika ry’ubuzima bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murako nanjye niga muri UR(university of Rwand) mfite IGITEKEREZO kivuga ngo mubintu byose tugaragara nkabana batashobora gutekereza kandi mubyukuri tuba dufite imbaraga,ubwenge,ikoranabuhanga,ndetse nizindi skills ariko ugasanga ntabwo twitaweho ndifuzako urubyiruko rusoje kwiga rwajya rufatirwa mutugari twiwabo bakabagabanyamo amatsinda yabantu bake bake maze bagahugurwa kumishinga itandukanye byaruta ko umuntu yasoza kwiga ntiyongere guhura nabandi ndetse nubuyobozi kandi byatuma abenshi bitinyuka.murakoze ni KWEZI JONAS BURERA DISTRICT BUTARO SECTOR NIGA UR MURI COLLEGUE OF BUSSINESS AND ECONOMICS GIKONDO COMPUS KANDI NKUNDA GUKORA NOGUTEKEREZA IMISHINGA NKAYISESENGURA.

kwzi jonas yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka