I Nyaruguru hari imigezi yabyazwa amashanyarazi - Meya Habitegeko

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri Nyaruguru hari imigezi yabyazwa amashanyarazi, akanashishikariza ba rwiyemezamirimo kubishoramo imari.

Zimwe mu ngomero z'amashanyarazi zamaze kubakwa harimo uru rwubatswe ku mugezi wa Mudasomwa i Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru rwatashywe tariki 30 Nzeri 2019. Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru hamwe n'ucunga iby'uru rugomero ni bo barufunguye ku mugaragaro
Zimwe mu ngomero z’amashanyarazi zamaze kubakwa harimo uru rwubatswe ku mugezi wa Mudasomwa i Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru rwatashywe tariki 30 Nzeri 2019. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru hamwe n’ucunga iby’uru rugomero ni bo barufunguye ku mugaragaro

Uyu muyobozi agira ati “Kugeza ubu muri Nyaruguru dufite ingomero ntoya enye zitanga amashanyarazi, ariko abashoramari twababwira ko dufite n’indi migezi yabyazwa umuriro uhagije.”

Ubundi muri aka Karere hari imigezi ifite uburebure bureshya na kilometero 796 na metero 74 (796,74 km) kandi muri yo harimo itanu ifite amazi yatanga amashanyarazi, nk’uko bisobanurwa na serivise ifite ibikorwa remezo mu nshingano mu Karere ka Nyaruguru.

Iyo ni Akavuguto kareshya na kilometero 6 na metero 535 (6,535 km), Agatobwe kareshya na kilometero 25 na metero 730 (25,730 km), na Giswi y’ibilometero 10 na metero 140 (10,140 Km).

Hari kandi na Mwogo y’ibilometero 7 na metero 751 (7,751 Km) ndetse n’Akanyaru kareshya na kilometero 89 na metero 713 (89,713 Km).

Iyi migezi iramutse igiyeho ingomero z’amashanyarazi, ngo yacanira ingo zirenga ibihumbi 15. Urugomero rwo ku Kavuguto rwamurikira ingo 3064, urw’Agatobwe rukamurikira 4199, Giswi 2975, Mwogo 1078 naho Akanyaru, 4386.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru, ingo zifite amashyanyarazi ku rugero rwa 93%, ariko inyinshi ni izifashisha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kuko iziyifashisha yonyine ari 54,1%.

Meya Habitegeko ati “Ariya mashanyarazi y’imirasire y’izuba tuzi ko hari ibyo adakora. Yakemuye ikibazo cyo kumurika mu nzu, ariko gahunda iriho ni ukugenda tuyasimbuza ayo ku mirongo migari kuko ari yo atuma abantu babasha kugera ku bikorwa by’iterambere.”

Uyu muyobozi anavuga ko kugeza ubu bishimira ko nta Murenge wo muri Nyaruguru utaragezwamo amashanyarazi, ariko ko hagikenewe ko agezwa mu tugari twose ndetse no mu dusantere twose kimwe no mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka