I Musanze hatangijwe imurikamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, guhera ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, hatangijwe Imurikamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iri murikamateka, harimo kugaragazwa inyandiko zikubiye mu bitabo, itsinda ry’abahanga b’Abashakashatsi bagiye bandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; abo bashakshatsi babihuriyeho bakaba baturuka mu bihugu birimo u Bufaransa, u Rwanda, u Bubirigi, u Bwongereza na Afurika y’Epfo.
Inyandiko zimurikwa, zikubiyemo insanganyamatsiko 10, zijyanye n’amateka y’u Rwanda zashyizwe mu byiciro bine.
Ibyo byiciro harimo ikijyanye n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo uhereye mu gihe cya mbere y’ubukoloni, amateka yo mu gihe cy’ubukoloni ari nabwo ivanguramoko ryimakajwe, inyandiko zigaragaza amateka yo mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’urugendo rugaragaza ukwiyubaka kw’u Rwanda binyuze mu Butabera, Kwibuka no guhangana n’ibibazo by’Ihungabana.

Dr Philibert Gakwenzire, Umuyobozi wa IBUKA akaba n’umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi, yagaragaje ko zimurikwa hagamijwe gusakaza amakuru mu buryo buboneye, yafasha abasomyi bo mu byiciro bitandukanye kurushaho gusobanukirwa amateka.
Yagize ati “Hari inyandiko nyinshi abashakashatsi bagendaga babona ugasanga zigarukira mu bitabo banditse byabo bwite gusa, zikaba zanagaragara mu mazu y’isomero amwe n’amwe cyangwa n’ahandi inyandiko zishyingurwa, ariko ntizigere ku mubare munini w’abantu. Iri murikamateka rero, rigamije kuzisakaza mu basomyi bo mu byiciro byinshi, ngo bungukiremo ugusobanukirwa byimbitse n’amateka nyakuri y’u Rwanda, ikiremwamuntu gitezwe imbere, habeho kwirinda icyasenya Abanyarwanda”.

Ahamurikirwa izo nyandiko zisobanura amateka, mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, ni mu cyumba amateka agaragaza ko cyaberagamo iburanisha, muri urwo rwibutso rwiciwemo Abatutsi basaga 800 tariki 15 Mata 1994, bikozwe n’interahamwe zakoresheje intwaro gakondo, amasasu na gerenade.
Zabicaga zibavanye muri Sous-perefegitura ya Busengo no mu makomini ya Kigombe na Kinigi, zibizeza kuhabonera ubutabazi.
Umuyobozi wari Uhagarariye Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, mu gikorwa cyo kuritangiza ku mugaragaro, Aurelien Picquenot, akaba ari n’umujyanama mu by‘imikoranire n’umuco muri iyo Ambasade, yashimangiye ko igihugu cye gishishikajwe no kumenyekanisha amateka nyakuri y’u Rwanda.

Ati “Nk’uko mubizi, uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda rwo mu mu 2021, rwabaye umwanya w’ingenzi mu kurushaho kugaragaza ubushake buri hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda binyuze mu nkingi eshatu tubona z’ingenzi harimo gusigasira amateka, kwibuka ndetse n’ubutabera. Twashyize imbaraga mu gufatanya mu gikorwa nk’iki kitugejeje ku kugaragaza amateka twifashishije ibikubiye mu nyandiko zisaga ibihumbi 8 zagiye zituruka mu bubiko bw’inyandiko hirya no hino ku Isi, tugamije ko amateka nk’aya amenyekana”.
Iri murikamateka ryahereye mu gihugu cy’u Bufaransa muri Gicurasi 2024, rikomereza ku cyicaro cy’Umuryango IBUKA mu kwezi k’Ukwakira 2024, rikaba ryarakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Ubu ryatangijwe mu Karere ka Musanze rikaba rigiye kumara ibyumweru bitatu, nyuma rikazakomereza mu kigo cy’Umuco cy’Abafaransa kiri mu mujyi wa Kigali.




Ohereza igitekerezo
|