I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto)

Polisi y’u Rwanda yazamuye ibendera ry’umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza uzwi nka ‘Commonwealth.’

Iryo bendera ryazamuwe mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 09 Werurwe 2020 ku nyubako ya Kigali Convention Centre. Kuri iyo nyubako habereye n’ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana uwo muryango.

Ahazamuwe iryo bendera kuri iyo nyubako kandi ni na ho hazabera inama ikomeye izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) izahuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza.

Biteganyijwe ko iyo nama ihuruza amahanga kuri iyi nshuro izabera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, ikaba igiye kuba ku nshuro ya 26.

Afurika ifite umubare munini w’ibihugu mu muryango wa Commonwealth (ibihugu 19), igakurikirwa na Amerika na Karayibe (ibihugu 13).

Mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth ni u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.

Uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose, gusa nyuma hagenda hinjiramo n’ibindi bivuga ururimi rw’Icyongereza.

Uyu muryango wa Commonwealth washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu bikomeye ku isi. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2009.

Inama u Rwanda ruzakira ni na yo nama ya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Uganda yayakiriye muri 2007.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka