I Kigali hatangijwe imurika bise ‘Ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi’

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, kuwa Kabiri 01 Ukwakira hafunguwe ku mugaragaro imurika bise ‘Traces of the Genocide Against the Tutsi’ (Ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi).

Gufungura ku mugaragaro byitabiriwe n'abayobozi barimo uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, n'Umuyobozi wa IBUKA Dr Philbert Gakwenzure
Gufungura ku mugaragaro byitabiriwe n’abayobozi barimo uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, n’Umuyobozi wa IBUKA Dr Philbert Gakwenzure

Iryo murika rizamara ibyumweru bitatu ryateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’ubushakashatsi ‘RwandaMap’ na gahunda ya ‘Dusangire Amateka’ y’umuryango urengera inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside IBUKA.

Ni imurika rigamije kwerekana ibimenyetso ndangamateka bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo itazigera yibagirana no gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zo kwigisha ababyiruka amateka ya Jenoside.

Gahunda ya ‘Dusangire Amateka’, ari nayo iryo murika rishingiyeho, ni umushinga ugamije gusangiza imbaga yagutse amateka y’u Rwanda, hibandwa ku kubaka imyumvire ihuriweho y’ibyaranze amateka bityo bigatanga n’inzira yo gushimangira umuco w’ubumwe, ubwiyunge, no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda bose mu kwibuka.

Igikorwa cyo gutangiza iryo murika cyitabiriwe n’abashyitsi barimo abayobozi muri Guverinoma, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré n’abandi bayobozi.

Imyambaro, imyenge y’amasasu n’imibiri yumishijwe mu ishwagara ni bimwe mu by’ingenzi bigaragaza ibimenyetso by’ubugome bwa Jenoside bikigaragara uyu munsi ku nzibutso za Jenoside mu Rwanda.

Hari n’ibimenyetso bitagaragarira amaso, urugero nk’ibyo umuntu yibuka agahungabana, agahinda kadashira, umubano wangiritse, byose bigatuma Abanyarwanda bakomeza guhangana n’ingaruka z’ubugizi bwa nabi bwatumye habaho imanza zitagira ingano zitigeze ziba ahandi mu mateka y’Isi.

Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré
Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré

Iryo murika ririmo ibimenyetso byakusanyijwe mu buryo butandukanye, inkuru z’abatangabuhamya n’ibikoresho bifasha gusobanukirwa Jenoside no kuyinjiza mu mateka maremare y’Igihugu.

Rigendeye ku bushakashatsi buheruka gukorwa, inyigo zakozwe n’inyandiko zashyinguwe zitari zagashyizwe ku mugaragaro, iryo murika risesengura ibikorwa nyamukuru byaranze Jenoside: Uko yateguwe, umuvuduko wayo, ahiciwe abantu n’uburyo bishwemo n’ingaruka byagize ku muryango mugari Nyarwanda.

Rinagaragaza uruhare rw’Abanyarwanda bayishyize mu bikorwa, rikanakangurira abantu kwibanda ku buryo butandukanye, inzira n’ubusesenguzi byakoreshejwe n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu kwiga igihe ikiremwamuntu cyateshukaga.

Aganira n’itangazamakuru, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yagize ati "Iri murika ni ingirakamaro cyane kuko ni urubuto rw’ubwiyunge hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda."

Yakomeje agira ati "Ikibabaje ariko, Ubufaransa bufite uruhare runini mu byabaye kuko bwafashije buhumyi ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana kandi kubera inkunga ya gisirikare bwatanze, yatumye ubutegetsi bwe budahita butsindwa igihe Ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba.”

Umuyobozi wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire
Umuyobozi wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire

Ambasaderi Antoine Anfré yongeyeho ko inkunga y’Ubufaransa yafashije ubutegetsi gushinga umutwe w’abicanyi b’Interahamwe, kandi ko hanakorwaga ubwicanyi na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi Ubufaransa bwateye inkunga ikomeye.

Ambasaderi Antoine Anfré yakomeje agira ati "Iri murika risobanura neza uko byagenze. Ndashishikariza Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gusura iri murika kubera ko u Rwanda ni Igihugu kikiri gito, kandi benshi mu baturage bacyo bari bataravuka ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga. Bakeneye kumenya amateka yisumbuyeho kugira ngo baharanire ko bitazongera kubaho ukundi.”

Imurika rizamara ibyumweru bitatu, mbere yo kugezwa mu bindi bice by’Igihugu by’umwihariko mu Turere twa Musanze na Huye.

Umuyobozi wa IBUKA Dr Philbert Gakwenzire yavuze ko gusobanukirwa n’amateka ubwabyo bidahagije igihe nta bikorwa bihari ngo abantu birinde ko hongera kubaho ibikorwa by’ubunyamaswa. Gakwenzire yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe n’izindi Jenoside zabaye ahandi, zitagomba kongera kubaho ukundi. Kandi ko ari bwo butumwa buri wese agomba gutahana.

Imurika bise ‘Ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi’, rishobora gusurwa n’ubyifuza wese rikaba ari ikimenyetso cyo kuzirikana ingaruka z’urwango rutafatiranywe kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka