I Kigali hagiye kumurikirwa indyo zirenga 100 zo mu bihugu bitandukanye

Binyuje mu iserukiramuco ryiswe ‘Uburyohe bwa Kigali’ (Taste of Kigali), i Kigali hagiye kumurikirwa indyo gakondo zitandukanye zo ku migabanye yose, mu rwego rwo kwereka abasura uyu mujyi n’u Rwanda muri rusange, ko bashobora kuhabona amafunguro atandukanye yo mu bihugu bakomokamo byumwihariko, no kumenyekanisha indyo gakondo z’u Rwanda.

Abo muri Taste of Kigali basobanura iby'iryo serukiramuco
Abo muri Taste of Kigali basobanura iby’iryo serukiramuco

Iri serukiramuco ryateguwe n’Ihuriro ry’Abatetsi babigize umwuga mu Rwanda, RCA, bafatanyije n’Ikigo gikomoka muri Ethiopia, SACEL Ltd, kizobereye muri ibyo bikorwa, rikazabera muri KCEV hamenyerewe nka Camp Kigali, tariki 23 na 24 Werurwe 2024.

Uretse guhuriza hamwe abahanga mu guteka, biteganyijwe ko muri iri serukiramuco hazaberamo n’ibindi bikorwa byo kuvumbura impano nshya muri uwo mwuga, kwigisha abantu guteka, amarushanwa, ibitaramo bizasusurutsa abazaba baryitabiriye ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza aho bimwe mu bizaba byatetse bizahabwa umuryango ugaburira abarwayi batagira ababitaho kwa muganga.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abatetsi babigize Umwuga mu Rwanda, Innocent Rutayisire, avuga ko bitewe n’uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere mu bukerarugendo, hakenewe ibikorwa bigomba kugaragariza abarugenda, ko bashobora kwisanga mu ndyo gakondo z’iwabo, ariko kandi bakaryoherwa n’amafunguro y’u Rwanda.

Umuyobozi wa RCA, Rutayisire Innocent
Umuyobozi wa RCA, Rutayisire Innocent

Yagize ati "Mu Rwanda turimo turatera imbere mu bukerarugendo, ariko se umunyamahanga ugeze i Kigali, ashobora kwibaza ngo Ni iki cyo kurya ndi buhasange? Abantu benshi iyo baje usanga bavuga ngo turashaka kurya ku mafunguro gakondo yanyu, tukumva uko ameze, ni yo mpamvu twifuza guteza imbere umuco wacu binyuze mu mafunguro ya Kinyarwanda."

Yakomeje avuga ko mu byo bazakora mu kumenyekanisha umuco w’u Rwanda binyuze mu mafunguro gakondo, abazitabira iri serukiramuco, bazaryoherwa n’indyo zirimo inombe, umutsima w’amasaka, imyumbati igeretse, imvange z’ibiryo bitandukanye byose mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda narwo rufite amafunguro y’ihariye nko mu bindi bihugu.

Uretse umwihariko w’amafunguro ya Kinyarwanda azaba agaragarizwa abazitabira iri serukiramuco, binyuze mu bufatanye na restaurent zirenga 100 zikorera mu mujyi wa Kigali ziteka amafunguro atandukanye yo mu bindi bihugu, n’abazaba baje kuryoherwa n’izindi ndyo zo mu bindi bihugu bazazihasanga.

Yagize ati "Si ibyo gusa ushobora kwibaza uti ese mu Rwanda nshobora kuhasanga ibyo kurya byo mu Buhinde, mu burengerazuba bwa Afurika, cyangwa se amafunguro yo muri Afurika y’iburasirazuba? Ku bakunda nyamacoma yo muri Kenya, Umuhinde akaryoherwa na babaganushi, indyo z’Abarabu n’izindi zo muri Aziya, ibyo muri Afurika nka Jollof, ibyo bintu byose bizaba bihari."

Teklu Sara Yesehak wateguye iri serukiramuco
Teklu Sara Yesehak wateguye iri serukiramuco

Teklu Sara Yesehak wo mu kigo cya SACEL cyateguye iri serukiramuco, yavuze ko bitewe n’uburyo u Rwanda rwakira abantu batandukanye baturuka mu bice byose by’Isi, ari ibintu byiza kugira ngo ugeze i Kigali akifuza amafunguro ayo ari yo yose, akaba yabasha kuyabona ndetse n’aho yayasanga.

Ati “Kigali yakira abantu bo ku Isi hose, turashaka kwerekana umuco n’amafunguro ku buryo ugeze ku kibuga cy’indege akifuza kuryoherwa n’amafunguro atandukanye, harimo n’aya Kinyarwanda, yabasha kuyabona kandi mu bwoko butandukanye n’aho yayakura, turifuza ko buri wese azaryoherwa n’amafunguro yo ku Isi.”

Iri serukiramuco Uburyohe bwa Kigali, abariteguye bahamya ko ari umwanya ukomeye bazagaragarizaho ibyo bakora, ndetse n’uburyo uyu munsi bashobora guhanga udushya bakavanga amafunguro gakondo y’Abanyarwanda, bakajyanisha n’igihe ku buryo bashobora no guhugura abandi batetsi, ndetse n’abandi bazifuza kumenya uko bategura amafunguro ya Kinyarwanda n’andi yose, umuntu ashobora gusanga i Kigali.

Kugeza ubu ishyirahamwe ry’Abatetsi nyarwanda babigize Umwuga mu Rwanda, RCA, ribarizwamo abarenga 600 bose bakazamurika indyo zitandukanye zirenga 100, zo mu bihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Butaliyani, Amerika, muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

Bigayimpunzi Claude, Umunyamabanga wa RCA
Bigayimpunzi Claude, Umunyamabanga wa RCA

Iri serukiramuco rya ‘Taste of Kigali’ rizarangwa no kurya ku mafunguro atandukanye yo mu bihugu birenga 100, rizajyana n’Imyidagaduro binyuze mu muziki, aho kwinjira ari 5 000Frw ku bazagura amatike mbere naho abazagurira amatike ku muryango bakazishyura 8 000Frw.

Indyo gakondo
Indyo gakondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka