I Kigali hagiye kubera inama yiga ku bibazo by’ingufu muri Afurika

Kuva tariki ya 04 kugera ku ya 06 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira inama Nyafurika yiga ku bibazo bikibangamiye urwego rw’ingufu ku Mugabane, ifite insanganyamatsiko igamije “Guhindura Urwego rw’Ingufu muri Afurika, hagamijwe kugira ejo hazaza heza”.

Hagiye kwigwa uko ibibazo bibangamiye urwego rw'ingufu muri Afurika byakemuka (Photo: Internet)
Hagiye kwigwa uko ibibazo bibangamiye urwego rw’ingufu muri Afurika byakemuka (Photo: Internet)

Iyi nama izahuzwa n’imurikabikorwa mu by’ingufu (Africa Energy Expo), yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho, Informa Markets na Rwanda Convention Bureau.

Ni imurikabikorwa ryitezweho kuzahuriza hamwe abantu bafite aho bahuroye n’urwego rw’ingufu ku Mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo, kandi hakazaganirwa ku buryo bimwe mu bibazo bikibaangamiye uru rwego ku Mugabane bibonerwe ibisubizo.

Ubushakashatsi bwo muri 2022, bwagaragaje ko ku Mugabane wa Afurika, hari abantu basaga miliyoni 600 batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, ariko by’umwihariko 98% byabo bakaba ari abatuye muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu, Jean Bosco Mugiraneza, avuga ko bimwe mu bibazo bikibangamiye ikwirakwizwa ry’ingufu z’amashanyarazi ku Mugabane wa Afurika muri rusange ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, harimo ubushobozi, ubumenyi n’ibindi.

Jean Bosco Mugiraneza, avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bikibangamiye uru rwego muri Afurika
Jean Bosco Mugiraneza, avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bikibangamiye uru rwego muri Afurika

Ati “Kugira ngo izi miliyoni zose zidafite amashanyarazi zibashe kuyabona, birasaba amafaranga. Ayo mafaranga rero za leta zirasabwa kuyashaka zikayabona. Ikindi umuntu yavuga ni icyuho mu buryo bw’ubumenyi, kuko imishinga myinshi y’ingufu muri Afurika iracyashyirwa mu bikorwa n’abanyamahanga”.

Uyu muyobozi ariko avuga ko iri murikabikorwa uzaba ari umwanya wokuganira ku buryo izi mbogamizi, bityo zikabasha kubonerwa ibisubizo.

Ati “Iyo abantu bateranye ari benshi, baganira kuri ibyo bibazo bakungurana ubumenyi. Uburyo mu gihugu runaka babikemuye, si ko mu kindi baba barabikemuye. Uko kuganira rero bituma abantu bagenda bunguka ubumenyi. Iyo abantu baganiriye, bagenda babona ibisubizo by’ibibazo baba bafite”.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko gahunda yo kwegereza abaturage amashanyarazi ubu igeze ku gipimo kiri hejuru ya 80%, habariwemo 23.1% bafite mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Jean Bosco Mugiraneza akavuga ko icyuho cya 20% kikirimo na cyo hari icyizere ko kizavamo vuba, ashingiye ku byakozwe mu myaka 30 gusa.

Ati “Kuba mu myaka 30 tugeze kuri 80% ni ikintu gishimishije cyane, ku buryo mu gihe gito kiri imbere tuzaba tugeze ku 100%”.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa mu kigo Informa Markets cyateguye iyi nama, Ade Yesufu, yavuze ko iyi nama iri mu za mbere zishimangira ukwiyemeza kw’Abanyafurika mu gushaka ibisubizo bibabereye.

Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa mu kigo Informa Markets cyateguye iyi nama, Ade Yesufu
Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa mu kigo Informa Markets cyateguye iyi nama, Ade Yesufu

Yagize ati “Inama zireba Afurika zose zigomba kubera ku Mugabane. Ntidukwiye kuba tuganirira ibibazo bya Afurika i Burayi, aho si iwacu. Ibibazo bya Afurika bikwiye gukemurirwa muri Afurika, bikemuwe n’Abanyafurika”.

Iyi nama yitezweho guhuriza hamwe abantu basaga 6000, ikazahurirana kandi n’imurikabikorwa mu by’ingufu, ryitezweho kwitabirwa n’abasaga 150 bazamurika ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka