I Kigali hagiye kubakwa ububiko bwa Gaz yakoreshwa mu mezi atatu

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hagiye kubakwa ububiko bwa Gaz, buzaba bufite ubushobozi bwo kubika iyakoreshwa mu gihe cy’amezi abiri n’atatu.

Ni ububiko bwatangiye kubakwa bukazaba bufite byibuze ubushobozi bwo kubika litiro ziri hagati ya miliyoni umunani n’icyenda za Gaz mu gihe ubuhari bufite ubushobozi bwo kubika Gaz idashobora kurenza igihe cy’icyumweru.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko hari ibyo Leta yatangiye gukora ifatanyije n’abikorera ku giti cyabo.

Ati “Ikijyanye n’ububiko ngira ngo, mu by’ukuri hari ibyo Leta irimo ikora ifatanyije n’abikorera ku giti cyabo, kugira ngo icyo kibazo gikemuke vuba, hari nk’ububiko bugiye kubakwa i Rusororo, buzaba rwose bufite ubushobozi buhagije, ariko no gushishikariza abashoramari mu gushora imari mu bijyanye na Gaz mu by’ukuri bigikeneye ibikorwa remezo bihagije”.

Ikibazo cy’izamuka rya Gaz kimaze iminsi gihangayikishije abatari bake ku buryo hari benshi, bavuga ko ibiciro byayo byatumye basubira ku gukoresha amakara.

Ikibazo cy’izamuka rya Gaz cyanatumye mu cyumweru gishize inteko ishinga amatego umutwe w’Abadepite itumiza Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kugira ngo agire icyo abivugaho.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye inteko ishinga amategeko ko Leta irimo kwiga uburyo iki kibazo cyaba cyabonewe igisubizo mu minsi 10 uhereye tariki 03 Ukuboza 2021.

Yagize ati “Ikibazo cyagaragaye mu minsi ishize cy’uko Gaz yahenze, irazamuka, ibiciro biva hafi ku mafaranga 800, bigera hafi ku 1300 ndetse arenzeho makeya. Iki kibazo turimo kugikemura, ndetse n’ibisubizo bizaboneka bitarenze iminsi 10 ni yo twihaye, twabanje kwiga neza uko uruhererekane (value chain) rwa Gaz itekeshwa ruteye, kuva aho Gaz tuyikura kugera mu Rwanda, uburyo igomba kuba icungwa bigahabwa umurongo”.

Akomeza agira ati “Tukamenya buri nyungu buri wese uri muri icyo gikorwa agomba kubona ntabone inyungu y’umurengera ngo binanire umuguzi kubona Gaz. Turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n’umurongo watanzwe ku buryo bitarenza iminsi 10, iminsi 10 ni yo myinshi guhera uyu munsi, icyo kibazo nagira ngo numvikanishe ko kandi cyahawe umurongo”.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yo mu kwezi kw’Ugushyingo yerekana ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu wagabanutse bitewe n’igabanuka ry’umuvuduko mu izamuka ry’ibiciro ry’ibicanwa bikomeye nk’amakara n’inkwi wageze kuri 3.8% mu mwaka wa 2020/2021 uvuye kuri 6% mu mwaka wa 2019/2020, bikaba byaratewe n’uko ibiciro by’ibicanwa byari hejuru cyane mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2020 biturutse ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu byose birashoboka,ubundi se kuva mbere byari byaragenze gute?
kugeza ubwo ibiciro bizamuka kugeza kuri ruriya rugero.

NTAGANZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 9-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka