I Kigali hagiye guteranira abagore 5,000 baje kwiga uko bakwiteza imbere

Abagore bagera ku 5,000 bavuye mu mahanga no mu Rwanda, bagiye guhurira i Kigali bahane ubuhamya bw’uko bava mu gutsikamirwa bakiteza imbere, hakazaba kandi hari Apôtre Mignone Kabera washinze umuryango ’Women Foundation Ministries’ wanateguye iki gikorwa, hamwe n’abaramyi n’abapasiteri bo hirya no hino ku Isi.

Abagore mu giterane: Ifoto Inyarwanda
Abagore mu giterane: Ifoto Inyarwanda

Aganira n’Itangazamakuru, Apôtre Mignone yagize ati "Ibi bishingiye ku iyerekwa, abagore ni bo natumweho, dufite intego y’uko umuntu yava mu gutsikamirwa ajya mu butsinzi, hari utsikamirwa no kuba ataragize amahirwe yo kwiga, n’icyaha kiratsikamira".

Ati "Twagiye tubona abagore bubakika, bakamenya ijambo ry’Imana, bagahana ubuhamya bakanigirira icyizere, aho noneho ubu dusigaye tubasura akakwereka amashuri yujuje, akwereka uburyo atunze umuryango, ingo zari zarasenyutse zongeye gusubirana, ni byinshi."

Yungamo ko guhera ku mugore ucuruza amakara kugera ku wicaye mu biro, bazaza muri ’Convention Centre’ buri mugoroba kuva tariki 08-11 Kanama 2023, bakareba abaramyi n’abavugabutumwa b’ibirangirire ku Isi nta kiguzi batanze.

Mu bo yatumiye hari Osinachi Joseph wo Nigeria, Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Apôtre Elhadj Diallo wo muri Canada, hamwe na Simfukwe Rehema Richard wo muri Tanzania.

Ati "Igiterane cyitwa ’Abagore twese hamwe’, twanditse ubutumire ku mpapuro tuzabujyana i Nyabugogo, Kiruhura, iyo ku masoko, abantu bakiyandika(abiyandikishije) tuzaboherereza bisi zijya kubafata".

Mignone avuga ko hari n’abaturuka hirya no hino mu Ntara bagera kuri 200, bishyurirwa hoteli n’amafunguro i Kigali, aba bakaba birirwa biga ku ngingo zitandukanye zifasha umugore kwiyubaka mu mitekerereze harimo n’uburyo yasaba igishoro muri Banki akiteza imbere.

Muri rusange ariko abantu ngo biyandikisha bakoresheje Internet, nta bagabo baba barimo usibye "ab’abahanga bazi kumenya igihe, bitwa Bene Isakari", bazaza umunsi umwe ari ku manywa, ariko ku munsi wa nyuma w’igiterane ngo ni bwo hazaza abagabo muri rusange.

Impamvu yo gutumira abagore gusa kandi bavuye mu bwangavu, ngo ni uko ibiganirirwa muri icyo giterane biba bijyane n’uburyo bubaka ingo(harimo amagambo yagenewe abakuze).

Iki giterane cyiswe ’All Women Together’ ntabwo ari ubwa mbere gikozwe, kuko ngo cyatangiye mu mwaka wa 2011, kikaba gihuriza hamwe abagore bo mu ngeri zitandukanye kuva ku muturage usanzwe kugera ku muyobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka