I Kigali habaye Misa yo gusabira urubyiruko rwitabye Imana

Ku itariki 17 Ugushyingo 2023, ku irimbi rya Kagugu riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, habereye gahunda yo guha umugisha imva ziruhukiyemo imibiri y’urubyiruko rwitabye Imana mu bihe bitandukanye.

Ni igikorwa cyateguwe na Komisiyo y’urubyiruko muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Padiri Thadée Ndayishimiye ushinzwe iyogezabutumwa ry’urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali, yasobanuye impamvu bahisemo gusabira urwo rubyiruko rwitabye Imana. Ati: "Iki gikorwa cyateguwe hagendewe ku kuba ukwezi kwa 11 cyangwa se Ugushyingo ari ukwezi Kiliziya isabira roho z’abacu bapfuye".

Igikorwa gisa nk’iki giherutse kuba tariki 2 Ugushyingo nyuma y’uko tariki 1 hizihijwe umunsi mukuru w’Abatagatifu bose muri Kiliziya Gatolika.

Icyo gihe tariki 2, Kiliziya y’i Kabuga yifatanyije n’imiryango ifite ababo bashyinguye mu irimbi ry’i Rusororo maze basabirwa Misa ndetse imva ziterwaho amazi y’umugisha.

Padiri Thadée Ndayishimiye avuga ko gahunda yo gusabira urubyiruko yitabirwa n’urubyiruko ruturuka mu ma Paruwase 42 n’Abasaseridoti bashinzwe urubyiruko.

Kuri iryo rimbi havugiwe isengesho kandi hashyirwaho indabo, nyuma haba Misa yo kubasabira.

Impamvu bahisemo irimbi rya Kagugu ngo ni uko ari hagati horoheye urubyiruko n’Abasaseridoti.

Padiri Thadée Ndayishimiye asobanura impamvu bahisemo gusabira urubyiruko, yagize ati: "Itandukaniro ni ugufasha urubyiruko kumva neza gahunda ya Kiliziya, kurufasha gusabira ababo bitabye Imana no gukira ibikomere batewe no kubura ababo bitabye Imana".

Akomeza avuga ko urubyiruko rusabwa kurangamira izuka rya Yezu Kristu wapfuye akazuka bityo bakizera ko ababo bapfuye bazazuka.

Ugushyingo ni ukwezi Kiliziya Gatolika yahisemo ko gusabira abantu bitabye Imana, ariko ku buryo bw’umwihariko bikaba biba tariki 2 Ugushyingo buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe ntabwo ndi umugatulika.Nifuzaga ko abantu bansobanurira.Ndumva gusabira Misa umuntu wapfuye byaba ari uguta igihe.Nkuko nabisomye muli bible,umuntu wapfuye ntabwo aba yumva.Ikindi kandi,nasomye ko imirimo umuntu yakoze atari yapfa,niyo Imana izaheraho kugirango izamuzure ku munsi w’imperuka imuhe ubuzima bw’iteka muli paradis,niba yarakoze ibyo idusaba,cyangwa yekumuzura,niba yarakoze ibyo itubuza.Bisobanura ko ugusengera warapfuye,ntacyo bimaze.Hagire unsubiza,ashingiye kuli bible,murakoze.

kirenga yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka