I Kibeho hajyaga hateranira ababarirwa mu bihumbi 40 hateraniye abatagera kuri 400

Byari bimenyerewe ko ku itariki 15 Kanama i Kibeho hateranira abantu babarirwa mu bihumbi 40, ariko kuri uyu wa 15 Kanama 2020 hateraniye abatagera kuri 400.

Icyorezo cya COVID-19 cyatumye abitabiriye bagabanuka cyane kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda
Icyorezo cya COVID-19 cyatumye abitabiriye bagabanuka cyane kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda

Ubundi misa yaberaga hanze, ariko uyu munsi yabereye mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Kubera intera ya metero ebyiri abantu bagomba guhana muri iyi minsi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, iyi ngoro yateraniyemo abantu 138 gusa, mu misa ya mbere n’abandi 138 mu misa ya kabiri.

Abakirisitu baturiye iyi ngoro ni bo bitabiriye kwizihiza umunsi wo kwibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, i Kibeho, kuko abaturuka kure bo bamaze iminsi bamenyeshejwe ko nta rugendo nyobokamana ruhari nk’uko bisanzwe, kubera Coronavirus.

No mu baturiye iyi ngoro kandi, hari abatabashije kuhumvira misa. Abo ni abahageze basanga imyanya yuzuye.

Abasanzwe baturuka kure bakaza gusengera i Kibeho, bavuga ko n’ubwo babashije gusengera kuri kiliziya z’iwabo, umunsi utabagendekeye nk’uko bisanzwe, kuko uko babaga biyumva bari i Kibeho atari ko byari byifashe uyu munsi.

Kayiranga utuye i Huye, ni umwe muri bo. Ati “Ku itariki 14 navaga i Huye mu masaa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nkagera i Kibeho n’amaguru. Twabaga turi itsinda, tukagenda dusenga, twaba turi kumwe na padiri agatanga penetensiya. I Kibeho twararaga dusenga, bwacya tukumva misa tugataha. Natahaga numva nishimye kuko nabaga nafashe umwanya uhagije wo gusenga.”

Ibyo byishimo byo gusenga ari kumwe n’abandi, byatumaga ngo ataha yumva hari indi ntambwe yateye mu bukirisitu. Ibi byose ngo yabihombye uyu munsi kubera Coronavirus.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, ni we watuye igitambo cya Ukarisitiya i Kibeho. Yavuze ko abari basanzwe baza kuhasengera batabashije kuhaza babazirikanye mu isengesho.

Ati “Amadiyosezi yose twayasabiye umugisha, dusaba ko Bikira Mariya yabasura akabaha amahoro akadukiza iyi ndwara, dusabira n’abanyamahanga bose bakunze kuza gusengera hano.”

Agendeye ku kuba tariki 15 Kanama 1982 Bikira Mariya mu ibonekerwa yaraje arira, uwabonekerwaga yamubaza impamvu kandi ari ku munsi we akamubwira ko ari ukubera ko aza kureba abana be abasaba guhinduka ariko ntibamwumve, yifuje ko n’abatabashije kuza i Kibeho bagaruka mu nzira y’isengesho kuko muri iyi minsi abantu bagenda badohoka.

Ati “Muri iki gihe cya Coronavirus ubona gusenga byaragabanutse, ubupagani bugenda busatira isi yose. Ni umwanya wo kugira ngo twebwe abakirisitu dusenge, dukaze umurego mu isengesho kuko ari ryo rizahindura ibintu, rikirukana iki cyorezo.”

Isengesho rizahindura ibintu kuko ngo iyo umuntu yasenze yitwara neza, amabwiriza akayubahiriza, akamenya kwirinda no kurinda abandi, nk’uko Musenyeri Hakizimana yabisobanuye.

Ubusanzwe ku munsi nk'uyu bateraniraga kuri iyi mbuga no mu nkengero zayo kuko babaga ari benshi cyane, none uyu munsi bateraniye imbere mu Ngoro ya Bikira Mariya
Ubusanzwe ku munsi nk’uyu bateraniraga kuri iyi mbuga no mu nkengero zayo kuko babaga ari benshi cyane, none uyu munsi bateraniye imbere mu Ngoro ya Bikira Mariya
Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho haba hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi
Mu bihe bisanzwe kuri Asomusiyo i Kibeho haba hateraniye abakirisitu benshi baturutse hirya no hino ku isi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,tugomba kumva imyemerere y’abantu.Ariko na none tugomba kwibaza.Ese koko,ni Maliya wabonetse I Kibeho?Ni iki kibitwemeza?Mu byukuri,i Kibeho abana b’abakobwa babonye “amashusho yababwiraga ibintu byerekeye Maliya”.Ese ibyo bihamya ko ari Maliya ubwe waje I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA ivugana na EVA.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavuze,nyamara yari Satani.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani n’Abadayimoni bakoresha “amayeli” menshi kugirango tutabamenya.Nta kintu na kimwe gihamya ko ari Maliya wabonetse I Kibeho.Ni imyemerere nyine ya kidini.Nubwo buri wese yihambira ku myemerere ye,Ijambo ry’Imana ryerekana ko abanyura mu nzira y’ukuri ari bake cyane.

gasagara yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka