I Burasirazuba haravugwa amayeri adasanzwe mu kwiba inka

Biri mu byo Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yagarutseho ubwo yagaragazaga ko mu mezi atatu ashize mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, hafashwe abakekwaho kwiba inka 58 n’abandi 32 bakekwaho kuzibagira mu nzuri bakagurisha inyama.

Bamwe mu bafashwe bakekwaho kwiba inka
Bamwe mu bafashwe bakekwaho kwiba inka

Hari hashize iminsi humvikana ubujura butandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, aho abantu batobora amazu bagatwara ibicuruzwa ndetse n’ab’amatungo cyane inka, ihene n’ingurube.

Polisi y’Igihugu ivuga ko by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare, kuva muri Nyakanga kugera muri Nzeri 2024, hagaragaye ubujura bw’inka 16 hibwamo izigera kuri 25.

Muri izi nka ngo 17 zarafashwe zisubizwa banyirazo, ebyiri ziburirwa irengero naho esheshatu basanga zabagiwe mu nzuri.

Mu bafashwe harimo 23 bari bazishoreye, abandi 17 bakaba ari abatanzwe n’abaturage babakekaho ubwo bujura, bo bakaba bagomba kwigishwa bakagirwa inama kugira ngo barebe ko bakwisubiraho bakava mu bikorwa by’ubujura.

Polisi kandi ivuga ko iyo inka zimaze kwibwa zishyirwa abazibaga bakagurisha inyama ku bantu batandukanye bafite ibyuma bikonjesha zikazahava zijyanwa ku mabagiro atandukanye ari hirya no hino ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Mu byagaragaye ko bituma ubu bujura bwiyongera harimo kuba abantu bafite inka badakunze kujya mu nzuri zabo bakazamenya ko bibwe ari uko bahageze ndetse izindi zikibwa n’abavandimwe ba banyiri inka.

Umuvugizi wa Polisi n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba wungirije
Umuvugizi wa Polisi n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba wungirije

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kuba hari inka zimwe zibwa ntizifatwe kandi buri Mudugudu ufite irondo biterwa n’imiterere y’Uturere cyane nka Nyagatare ifite inzuri nyinshi zidatuwe ku buryo byorohera abajura kubona amayira.

Agira ati “Ntabwo uzabona ko imihanda, buri gace, buri nzu n’inzuri zose byabaho umupolisi n’umuntu w’irondo, birashoboka ko nabo bicara bakiga amayeri yo gukwepa aho batari. Nyagatare ni Akarere gafite inzuri nyinshi zidatuwe uburyo bwo gukwepa abantu burashoboka.”

Akomeza agira ati “Nk’uko mwabyumvise bafata inka bakayibaga, bagafata umumotari nk’uriya akaza akayipakira, ubonye umumotari yigendera wamenya ko avuye gutunda inyama z’inka zibwe?, bifata umwanya ariko iyo tubonye amakuru turabafata.”

Akarere ka Nyagatare konyine mu mezi atatu ashize hamaze gufatwa abakekwaho ubujura bw’inka 40, Gatsibo, batanu, Kayonza icumi (10) naho Rwamagana hafatwa batatu (3). Abakekwaho kuzibagira mu nzuri, Nyagatare, hafashwe abantu 22 naho i Gatsibo, hafatwa icumi (10).

Ubujura bw’amatungo ngo bukorerwa cyane mu Mirenge irangwamo ubworozi bwinshi kurusha irimo buke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka