I Bugeshi inkwi zihenze kurusha ibyo kurya

I Bugeshi mu karere ka Rubavu abaturage bavuga ko inkwi zitetse ku munsi bazigura igihumbi, naho gaz na Rondereza ntibabizi, igiciro gishobora kuruta ikiguzi cy’ibitunze umuryango ku munsi.

I Bugeshi inkwi zishobora kugura amafaranga agera ku gihumbi kubera ko ari agace k'ubukonje bwinshi
I Bugeshi inkwi zishobora kugura amafaranga agera ku gihumbi kubera ko ari agace k’ubukonje bwinshi

Ni ikibazo bagaragaje nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG hamwe n’abashinzwe gucuruza amashyiga arondereza ibicanwa basuye abatuye Bugeshi mu kubashishikariza kwita ku bidukikije barondereza ibicanwa.

Mu murenge wa Bugeshi umufuka w’amakara ugura amafaranga ibihumbi 14, mu gihe bakoresheje amakara y’inyenyeri bakoresha ibihumbi bitandatu.

Ni ikinyuranyo kinini cyafasha abaturage kubona inyungu bakoresheje amashyiga arondereza, ndetse bagashobora kwirinda indwara ziterwa n’imyotsi no kubungabunga ibidukikije.

Kimwe mu bikomeje kugora abaturage mu gukoresha amashyiga arondereza nuko batabona hafi ayo mashyiga nk’uko bamwe babitangaza.

Uwinema Marie Louise umuturage utuye Kabumba, avuga ko atarabona Gazi n’amashyiga ya Rondereza kuko ababicuruza batarabihageza, akemeza ko bihageze babigura ariko ngo ubu ibicanwa bazi ni inkwi n’amakara.

“Hano ducana inkwi naho abasirimu bacana amakara, ibyo bya gazi n’imbabura za rondereza tubyumva kuri radiyo.”

I Bugeshi ngo nta kindi gicanwa bazi uretse inkwi n'amakara ku bakungu
I Bugeshi ngo nta kindi gicanwa bazi uretse inkwi n’amakara ku bakungu

Aba baturage bavuga ko muri aka gace ikilo cy’ibirayi kigura amafaranga 160 naho ibishyimbo bikagura amafaranga 400 ku kilo.

Ati “Umuryango muto ushobora gukoresha amafaranga ari munsi y’1000 ugura ibyo kurya, ariko inkwi zo zikaza zihenze kurusha”.

Uwinema avuga ko inkwi n’amakara bihenze bitewe n’agace k’ubukonje. Agira ati “Mu bintu biduhenda hano, ibicanwa birimo, n’ubwo dufite amashyamba kubera imvura igwa kenshi, bituma inkwi zihenda.”

Akomeza agira ati “Tekereza ko inkwi zitetse ku manywa n’ijoro zigura igihumbi, naho inkwi zitetse ibishyimbo n’ibirayi zitwara amafaranga Magana ane, iyo utayafite ushobora no kuburara.”

Nyiramana umuturage w’imyaka 74 avuga ko ibicanwa bibahenda kugeza naho baburara, akavuga ko kwigishwa ibirondereza ibicanwa ari ukubageza ku iterambere.

“Hano ushobora kugira ibyo kurya ariko ukaburara kubera kubura inkwi, ikindi inkwi zidutera imyotsi dore amaso yacu yarahindanye, yewe dukeneye kugezwaho iterambere natwe tukaruhuka inkwi zihenda kandi zitera imyotsi.”

Barasaba kugezwaho za rondereza, na za Gaz ngo bagendane n'igihe
Barasaba kugezwaho za rondereza, na za Gaz ngo bagendane n’igihe

Oreste Niyonsaba umukozi w’ikigo gishinzwe ingufu REG avuga ko bari gukora ubukangurambaga mu gihugu mu gushishikariza abaturage gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa.

“Tugenda twigisha abaturage turikumwe n’abacuruza ibicuruzwa birondereza ibicanwa, kugira ngo abaturage bamenye inyungu zo kurondereza kandi bamenye naho bakura ibyo bicuruzwa.”

Niyonsaba avuga ko mu Rwanda ingo zikoresha rondereza nyazo ari 13.4%, naho ingo zikoresha inkwi ni 79%, ingo 17 % bakoresha amakara mu gihe ingo zikoresha biyogazi ari ibihumbi icumi 240.

Kuba hari abanyarwanda bakenera amashyiga arondereza bakayabura kandi hari ibigo biyacuruza, Sandrine Karenzi umukozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo Inyenyeri gicuruza Imbabura zirondereza ibicanwa kandi bidahungabanya ikirere avuga ko bagiye kubegereza Imbabura n’amakara yazo, akavuga ko n’abandi babakeneye bajya bababwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka