Huye: Yiyemeje kurembera mu rugo nyuma y’uko Umurenge umujyanye kwa muganga hakabura ubushobozi

Umugabo w’i Huye wamenyekanye nyuma yo guhabwa isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi, yajyanywe kwa muganga n’ubuyobozi bw’Umurenge, abuze gikurikirana mu bijyanye n’ubushobozi asubira imuhira.

Jean Bizumuremyi yajyanywe kwa muganga n'ubuyobozi bw'umurenge, agezeyo bamuciye amafaranga atabona ahitamo gusubira mu rugo, nka mbere
Jean Bizumuremyi yajyanywe kwa muganga n’ubuyobozi bw’umurenge, agezeyo bamuciye amafaranga atabona ahitamo gusubira mu rugo, nka mbere

Nk’uko Jean Bizumuremyi ubwe, ari na we urwaye, abyivugira, ngo kuwa gatatu w’icyumweru gishize, ni ukuvuga tariki 31 Nyakanga 2024, ubuyobozi bw’Umurenge wa Huye atuyemo bwazanye imbangukiragutabara (ambulance) imutwarana n’umugore we wari ugiye kumurwaza, ku bitaro bya Kabutare.

Bukeye bwaho ngo kwa muganga babasabye kwishyura amafaranga ibihumbi 22 ajyanye n’ibyo yari yamaze gukorerwa kugira ngo bamwandikire transfert imujyana ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kuko na mbere hose ari ho bari bamwohereje, maze barayabura. Amaze kuyabura ngo ivuriro ryahisemo kumusezerera nawe yisubirira mu rugo nk’uko n’ubundi bari barabyiyemeje nyuma yo kubona ko ntaho bazakura ubushobozi bwo kumuvuza.

Ariya mafaranga ngo yababanye menshi kuko n’ubwo umurenge wari wabemereye kubatangira mituweri zikanandikwa, icyo gihe amafaranga ubwayo yari ataragera ku mazina yabo muri RSSB.

Ku kibazo cyo kumenya ukuntu uriya mugabo utabasha kwiyegura yabashije kwicara kuri moto ngo bamutahane, umuturanyi ukunze kujya kumusura yabwiye Kigali Today ati “Bamwicaje kuri moto, bamuzirika ku mumotari, hanyuma aramutahana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko igikomeye cyabaye kumushakira mituweri, ko n’umuryango wari ukwiye gushaka uko wamwishyurira 10% asabwa.

Ati “Ntabwo ibintu byose bikorwa n’ubuyobozi kandi hari ibyo n’umuryango ushobora kuba wakora. Umuryango na wo ukwiye gushyiraho uruhare rwawo. Ibirenze ubushobozi na byo barabisaba, hanyuma bijyanye n’ingengo y’imari uko ibonetse bakabihabwa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Vital Migabo, we yabwiye Kigali Today ko batari barigeze bamenya ko uriya mugabo yahise asubira mu rugo, kuko mituweri bo bari bazishyuye.

Icyakora ngo araza gukurikirana uriya muryango, barebe uko babafasha ariko uriya mugabo avuzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka