Huye: Yakubise umugabo we amuziza kudahahira urugo

Umugore utuye i Nyanza yakubitiye umugabo we ku gasantere bita “Arete” gaherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, tariki 17/03/2012, amuziza ko atamufasha guhahira urugo.

Uwo mugabo ukora akazi ko kurinda umutekano kuri SACCO iri muri aka gasantere ngo amaze amezi ane adataha iwe i Nyanza kandi ari bugufi cyane y’aho akorera; nk’uko umugorewe abyemeza.

Uwo mubabo n’umugore bafite abana bane kandi batuye mu nzu bakodesha. Tariki 16/03/2012, umugore yagiye kureba umugabo amusaba amafaranga yo guhaha amusaba kuzagaruka bukeye kuko ngo ari bwo yari kuba yayabonye.

Mbere yo kuza kureba umugabo bucyeye bwaho, yabanje kumuhamagara agira ngo yumve niba koko yayabonye, ariko ntiyabashije kumva ibyo yamusubizaga kuko ururimi rutavaga mu kanwa. Umugore yahise yumva ko yasinze, maze aribwira ati: “ubwo yananyoye buriya yayabonye” ni ko gutega ajya kumureba.

Yasanze umugabo yicaye mu kabari yasinze, amubajije amafaranga amubwira ko nta yo, ni ko kumusingira n’umujinya mwinshi maze atangira kumukubita. Icyababaje uwo mugore nk’uko yabivugaga asakuza, ngo ni uko umugabo we abona amafaranga yo kunywera agasinda ntabasagurire kandi na bo bakeneye kubaho.

Abantu benshi bari bahururiye kureba umugore ukubita umubago
Abantu benshi bari bahururiye kureba umugore ukubita umubago

Abagabo bari hafi aho bagerageje gufata uwo mugore bamubuza kurwana banamubwira ko gukubitira umugabo mu gasantere nk’ako, dore ko n’abantu bari bahuruye ari benshi, ari ukumusebya, maze umugore yadukira umwe mu bari bamufashe na we atangira kumukubita.

Abantu bari bahuruye na bo buri wese yari afite icyo kuvuga.

Abasore n’inkumi bati: “uriya mugore yakoze ibintu bidahwitse. Gusebya umugabo bene kariya kageni!”

Ababyeyi bamwe na bo bati “yego kuba yakubitiye umugabo mu gasantere ntibyari bikwiye, ariko se umugabo utamenya urugo ku buryo amara amezi ane adataha kandi ari hafi, we ni mugabo nyabaki? Kuki adashaka gufasha umugore kurera abana babyaranye?”.

Abana na bo bati: “mbega umugore w’inkazi, ukuntu ari mutomutoya ntiwamenya ko yakwikubitira umugabo!”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka