Huye: Yafashwe ashaka kwambura umucuruzi yiyita umupolisikazi

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Umurerwa Mushimiyimana Agnes w’imyaka 36, yafatanywe umupira wo kwambara wa Polisi y’u Rwanda (T-Shirt) n’ikirango cy’ipeti (Pips) ya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).

Yafashwe ashaka kwambura umucuruzi yiyita umupolisikazi
Yafashwe ashaka kwambura umucuruzi yiyita umupolisikazi

Umurerwa yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira abantu (lodge) mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare akanga kwishyura avuga ko ari umupolisi aribubasigire ibirango bya Polisi akazagaruka kwishyura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yashimiye ba nyiri Lodge bahise batanga amakuru uriya muntu agafatwa.

Yagize ati “Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mukobwa yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari abagezemo Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafaranga yo kwishyura ababwira ko ari umupolisi, ko muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet) yabuze uko abikuza amafaranga. Yabasabye gusigarana iranka rimwe yari afite ngo azohereza umuntu aze kuritwara azane n’ayo mafaranga”.

SP Kanamugire akomeza avuga ko ushinzwe gucunga iyo lodge yagize amacyenga ahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Huye baza kureba uwo muntu, bahageze bamubajije neza uwo ari we n’aho akorera avuga ko abeshya atari umupolisi.

SP Kanamugire yagize ati “Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri ko biriya birango n’umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy’umupolisi w’inshuti ye atibuka. Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisikazi ndetse yiyemeza kugwatiriza ikirango yari afite”.

Umurerwa avuga ko ubundi avuka mu Karere ka Nyanza ariko kuri ubu we n’iwabo barahimutse bajya gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Avuga ko ibyo bikoresho bya Polisi yari abimaranye iminsi atibuka ariko ni ubwa mbere yari abyifashishije yiyitirira Polisi.

Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nahanwe namategeko

Habineza sylivain yanditse ku itariki ya: 13-10-2021  →  Musubize

Barebe neza.Agomba kuba arwaye mu mutwe.Hanyuma bamujyane I Ndera.

karangwa yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Bamukubute ibishari ubundi yishyure atahe ntago yagoye inzego aracyari umwiga mu kubeshya

Nyiraneza yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Kuko yavugushije ukuri kd ni inzerezi bamushakire ibishari nki icumi ubundi yishure atahe murakoze

Nyiraneza yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Ntibyoroshye,nabagore basigaye bateka imitwe biyitirira RNP,!akurikiranywe,ahanywe,nabandi babicikeho.

Manirafasha valens yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka