Huye: Uwubakiwe inzu ntiyifuzaga ko hari umushyitsi wagera iwe
Françoise Mukamazimpaka w’i Mugobore mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, arishimira kuba yarasaniwe inzu na IPRC-Huye, ubu ikaba ari inzu yagutse noneho n’abana be basurwamo na bagenzi babo.

Yagaragaje ibi byishimo tariki 15 Kamena 2023 ubwo abayobozi n’abakozi ndetse n’abahagarariye abanyeshuri muri IPRC Huye bamufashaga gutaha iyo nzu bamuzamuriye ahahoze indi yari ishaje cyane, yubatswe mu 1997, ikaba ari yo umugabo we yari yaramushakiyemo mbere yo kumutana abana bane akigendera.
Yicaye mu ntebe yahawe hamwe n’iyo nzu bigaragara ko ari nziza ugereranyije n’iz’abo baturanye, n’ikiniga yatewe n’ibyishimo byamurenze, yagize ati "Inzu twari dutuyemo yari imeze nabi cyane. Amabati yari yaratobaguritse yose kubera kuyibamo tunayicanamo. Ibyumba bitatu byose byari byaratobaguritse, muri salon ni ho twihengekaga. Nta gasima yari iteye, nta bwiherero nta n’igikoni yagiraga."
Ibi byatumaga ahorana ubwoba bw’uko yazabagwaho, byaje gutuma ayivamo ajya gucumbika mu gasantere ka Cyizi aho yacuruzaga inyanya akabasha kubona ibyo gutunga abana be.

Yaje kuyigarukamo kubera COVID-19 kuko atari akibasha kubona amafaranga y’ubukode. Kuyibamo byari amaburakindi, byanatumaga yiheba, akibuka ko nta muryango akigira, agatekereza ko iyo aba afite ababyeyi wenda bari kumufasha akayisana.
Ati "Numvaga nta bumuntu tugifite. Narebaga kariya gakobwa gakuru ubu gafite imyaka 17, nti ko kagiye kuba inkumi, hari uzaza kugasura? Rwose numvaga nta n’umushyitsi wagera iwanjye. N’abana bigana n’abanjye bigeze gushaka kuza kubasura, ndababuza ngo batazagenda babaseka ku ishuri."
Akomeza agira ati "Ikinejeje kurusha ibindi ni ukuba noneho abana banjye bafite aho bazasurwa na bagenzi babo bigana cyangwa inshuti zabo. Numvaga njyewe guta agaciro ntacyo bintwaye, nakwibaza ukuntu abana banjye bagataye nta n’ubushobozi mfite bwo kukabaha, bigatuma mporana amarira."

Iyi nzu Mukamazimpaka yishimiye igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira n’igikoni, ubwogero n’ubwiherero ndetse n’ikigega kinini gifata amazi. Banayimushyikirije irimo ibikoresho by’ibanze ari byo intebe n’ameza byo mu ruganiriro, igitanda n’ibisaswa.
Lt Col Barnabé Twabagira, umuyobozi wa IPRC-Huye, avuga ko iyo nzu yubatswe hifashishijwe miliyoni 12 zegeranyijwe n’abakozi ndetse n’abanyeshuri ba IPRC-Huye, mu rwego rwa FPR.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Simbi, Innocent Ngiruwonsanga, avuga ko mu Mudugudu wa Rugarama Mukamazimpaka atuyemo, hari inzu zishaje nyinshi kuko wubatswe mu 1997. Icyo gihe zabarirwaga muri 70.

Bamwe mu bahatuye bagiye bagerageza kuzisana, ariko izari zikabije zikeneye gusanwa mu buryo bwihuse ni 15, kandi kugeza ubu 13, harimo n’iya Mukamazimpaka, zamaze gusanwa.
Ubushobozi bwo kuzisana ngo bwabonetse habayeho kwegera abanyamuryango ba RPF bo mu bigo bikorera mu Karere ka Huye, ari na bo bagiye begeranya ubushobozi.

Ohereza igitekerezo
|