Huye: Umuryango w’abantu 6 wamaze amezi abiri uba mu kiraro cy’ingurube
Nyirambonigaba Ancile, umupfakazi w’imyaka 36 n’abana be batanu barimo impanga ebyiri z’amezi atanu batuye mu mudugudu wa Gahenerezo wo mu murenge wa Huye wo ma karere ka Huye, bamaze amezi abiri bibera mu kiraro cy’ingurube.
Nyirambonigaba n’abana be batangiye kuba muri iki kiraro nyuma y’aho inzu yabo igwiriye kubera imvura.
Ubwo twamusanga muri iki kiraro tariki 10/01/2012, Nyirambonigaba yari acigatiye abana babiri b’impanga z’amezi atanu bicaye mu muryango w’ikiraro. N’agahinda kenshi, yasobanuye ko kuba mu kiraro abimenyereye kuko uku kwezi ari ukwa gatatu agiye kumara akibamo.
Yagize ati “Inzu yanjye imaze kurunduka nta handi hantu nari mfite ho kujya gucumbika. Ko nta mafaranga nari mfite se ngo nkodeshe!”
Uyu mugore atangaza ko kuva yatangira kuba muri iki kiraro ubuzima bumukomereye kuko imibu rara imurya n’imbeho ikamwica. Abaturanyi be bigeze kuza kumukorera umuganda basiza ikibanza ariko kubera kubura ibiti ikibanza ntikirubakwa.
Umwe mu baturanyi b’uyu mugore witwa Habibu Emmanuel yagize ati “Uyu mudamu inzu yamusenyukiyeho pe, rwose turabibona abantu baraje tumukorera umuganda, ducukura uno musingi ariko ntabwo tuzi ahantu byahereye. njyewe nta shyamba mfite ariko tubonye ibiti twamwubakira kuko urabona iriya ntabwo ari inzu ni iy’ingurube ubundi”.
Umutima utabara
Kuva tariki 11/01/2012 abagore baturanye na Nyirambonigaba bibumbiye mu ishyirahamwe ISOKO Y’UBUZIMA bahisemo kuba bamukodeshereje inzu mu gihe cy’amezi ane nubwo batizeye ko bazashobora gukomeza kumukodeshereza.
Mukankusi Patricie, umwe mu bagize iri shyirahamwe, yagize ati “twabonye ibibazo mugenzi wacu afite twumva tutabasha kubyihanganira kuko ikiremwamuntu kigomba kurengerwa iteka ryose.Twarebye uburyo tumugenza nyine tukamuha ibyo kurya, tukamwimura muri iki kiraro mu gihe cy’amezi ane.”

Nyirarwesa Xavera na we uba muri iryo shyirahamwe yagize ati “Mu by’ukuri nk’abantu tuba mu ishyirahamwe ISOKO Y’UBUZIMA, twabonye iki kintu kidahesha agaciro ikiremwamuntu, nuko twishyira hamwe dukusanya ubushobozi bwacu bucye dufite tumushakira icumbi.”
Nyirambonigaba Ancile avuga ko afite ikifuzo kimwe. Yakivuze muri aya magambo: “uwangirira neza nkabona aho mba nk’abandi, abana banjye bakareka kurara baribwa n’imibu.”
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza gufasha uriya mubyeyi ariko hagombye no kwigisha abaturage bose kuba "responsables". Afite abana batanu, wenda aracyashaka no kubyara abandi kandi atishoboye, akwiye kwigishwa.
Si umupfakazi kuko aherutse kubyara impanga. Abana 5 ntabwo yababyaye wenyine, afite umugabo cyangwa abagabo, babyaranye. Abo bagabo babyara abana, n’ubwo baba batabana na nyina wabo, bumva ko ababakomokaho baba mu kiraro cy’ingurube, bakarya bakaryama, abo bagabo koko ni bazima? Isi irarwaye!!!
NSHIMIYE WOWE MUNYA MAUKURU WAGEZE AHA HANTU,IKINDI NSHIMIYE ABA BADAMU BAFITE UMUTIMA UTABARA,JYE ICYIFUZO NFITE NUKO IBINTU TWABIGIRA IBYACU,NKUYU MUDUGUDU BITANZE UMWE IGIHUMBI NTI TWABONA KWERI AAMABATI NI BITI TUKUBAKIRA UYU MUDAMU,GUSA NSABYE IMANA ISHOBORA BYOSE NGO IZAMUHE IYO NZU KDI VUBA AHA