Huye: Umukobwa yashwanye n’umusore babyaranye yiyahuza umuti wica udukoko
Ku gicamunsi cyo ku wa 18 Ugushyingo 2024, muri gare ya Huye umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 23, yanyoye umuti wica udukoko ngo bita simekombe, ashaka kwiyahura.
Nk’uko bivugwa n’abageze aho uyu mukobwa yari ari, ari kuruka ibintu by’umweru, nyuma yo kunyweshwa amata ku gahato, ngo bamenye ibyabaye ubwo babonaga nyina wari wahurujwe yiyamira avuga ngo "Ibintu unkoreye! Urampemukiye!"
Umukobwa na we akavuga ngo "Nyihorera, nimpfa uzasigarana n’abandi, sinavutse njyenyine."
Uwo mukobwa ngo yari yiriwe acaracara muri gare, ari kumwe n’akana kari mu kigero cy’imyaka itatu. Ngo yari yaje kureba umusore uri mu kigero cy’imyaka 26, ukorera muri gare, ari na we se w’ako kana.
Bivugwa ko uwo musore yibana mu Mujyi i Huye, ariko ko umukobwa akomoka i Nyaruguru akaba yajyaga aza kumusura akamara iwe icyumweru hanyuma agataha, akirenza ikindi cyumweru, nuko akongera akagaruka.
Uyu munsi ngo yaje asanga umusore ku kazi kuko yari amaze iminsi amuhamagara akanga kwitaba.
Amaze kurutswa uburozi yari yanyoye, umukobwa yajyanywe ku kigo nderabuzima cyo mu Mujyi i Huye, aho bita kuri CUSP, na bo n’ubwo babonaga asa n’aho uburozi yanyoye yaburutse bwose, bamwohereza ku bitaro bya Kabutare kugira ngo afatirwe ibizamini nibiba ngombwa anavurwe byimbitse ngo ’atazavaho agira izindi nkurikizi’ nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima.
Ntitwabashije kubona umukobwa ngo tumubaze icyatumye yumva ahaze ubuzima akiyemeza kwiyahura, n’umusore ntitwabasha kumubona haba aho akorera no kuri Telefone, ariko abakorera muri gare dukesha aya makuru, bavuga ko umukobwa ngo yamenye ko Se w’umwana we atari we mukobwa wenyine yateye inda, ku buryo hari uwamusimbuye mu rugo yitaga urwe, akaba ari na yo mpamvu yamuhamagaraga ntiyitabe.
Ohereza igitekerezo
|
Uwonumurengwe ubwase yarahimye umusore
gusa numusore nawe sishyashya gusa retayurwanda
Inge ikurikirana abagabo bihakana abobateye inda
rwose ntakubeshye nkunda kugukurikira cyane, nkunda ukoukora. ariko ndifuza ko wazafasha ukajya mugace ka karere ka nyaruguru mumurenge wa ngoma akagali kibangu mumudugudu wa nyarukeri mu gasantere kaho haba urugomo cyaneeeukagerageza kutuvugira. murakoze
Sha uwonumurengwe
yabaye ikigwari
ubwose yarahimye umuhungu
gusa numuhungu simwizape
Amazinayange
nitwa Nyirimana. Charles
mukarere kagisagara
umurenge wamugombwa
Intara Amangepfo
umudugudu wakagarama
mumudugudu wakagarama
dufite ikibazo cyokubura umuriro wamashanyarazi
tumaze imyaka ibiri
Reg itwaye kashipawa
natubwirako
bazaduhindurira
none Amaso yaheze mukirere
Kurugo rwumudamu yitwa
Ntiyishaka suzana
Nawe Reg yamutwaye kashipaw
bamubwirako bazamuhindurira
none imyaka ibaye ibiri
mudukorere ubuvugizi