Huye: Ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yakomerekeje abantu barindwi

Ahitwa mu Gahanga mu Kagari ka Rugango mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, umugabo wo mu kigero cy’imyaka 25 yatemye abantu barindwi n’amatungo arimo inka ebyiri, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Kanama 2023.

Abaturanyi be barimo kureba ihene yishe
Abaturanyi be barimo kureba ihene yishe

Nk’uko bivugwa na Vedaste Hakizumuremyi, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gahanga, uwitwa Eric Karenzi wo mu kigero cy’imyaka 25 ni we watemye abo bantu.

Abenshi mu bo yatemye kandi ngo ni abo mu muryango we, kandi yagiye abatemesha ifuni mu mutwe inshuro zirenze imwe, ku buryo ngo nubwo bajyanywe kwa muganga nta cyizere bafite cy’uko bari bukire.

Ati "Mu bo yatemye harimo umugore we, mushiki we, ba se wabo batatu, umuturanyi w’umugore n’inkeragutabara yagerageje kumwambura ya funi, akayitera icyuma."

Yatemye n’inka ebyiri harimo iyo yari aragiye ndetse n’iy’iwabo, ihene ebyiri n’urukwavu ndetse n’ingurube imwe y’iwe n’iy’umuturanyi ibwegetse.

Eric Karenzi uyu kandi ngo nta ndwara yo mu mutwe ku musozi bari basanzwe bamuziho, ahubwo bari bamuziho imico myiza no gukunda umurimo, byatumaga agenda atera imbere. Bari baranamugize mutwarasibo.

Ibibazo byo mu mutwe ngo byatangiye kumugaragaraho ku wa mbere kuko ngo bamubuze, bakamubona bukeye.

Icyo gihe ngo abarokore baramusengeye asa n’uworohewe, ariko ntiyari yakize kuko bakomeje kuza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Kanama 2023 ngo yabyukiye mu kabande kuhira imyaka, ari kumwe n’umugore we.

Bageze mu rugo ngo yafashe amazi bari bazanye ayamusukaho, hanyuma aramukubita amugira intere.

Nyuma yaho ni bwo yatemye n’abandi bagiye bagerageza gutabara, ndetse n’amatungo yagiye ahura na yo.

Inzu ye na yo yayikuyemo urugi
Inzu ye na yo yayikuyemo urugi

Ibi byatumye abantu bose bahunga, hanyuma biyambaza polisi ari yo yabashije kumufata na yo ibanje kumurasa, ubu na we yajyanywe kwa muganga.

Ku bijyanye n’imyitwarire ye, umuturanyi na we yirukankanye agakizwa n’amaguru, avuga ko yamubonye mu gitondo asa n’uwiyama ibyo yabonaga, ariko we atabonaga, avuga ngo "Nimugende".

Ku bitaro bya Kaminuza aho bose bajyanywe, ni ukuvuga abatemwe n’uwabatemye, bavuga ko urebye ubuzima bwabo butari mu kaga, ko bamaze kubavura ibikomere bakaba bakibafite byo kugira ngo barebe ko nta cyahinduka mu mibereho yabo. Ubwo twavuganaga n’ubuyobozi bw’ibitaro, uwarashwe na we yari agiye kubagwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Manawe iwacu ni Mbazi ahabereye ayamahano mburukomvuga icyo navuga nahhumuriza abomumiryango yabakomeretse kd mbasaba gutanga amakuru mugihe havutse ikibazo nkiki kugirango dukumire ibyaha bitaraba ikindi turashima ingabo za police nukuri mukora akazi neza

Niyonsenga Lucie yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka